Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

NISR yatangiye gusuzuma imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2025/2026

Itsinda ry’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), riyobowe na Bwana David NKUSI, ryatangiye igikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere ka Musanze y’umwaka wa 2025/2026. Iki gikorwa kizamara iminsi itatu.

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, itsinda rya NISR ryakiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze, iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Nsengimana Claudien.

Ku munsi wa mbere w’isuzuma, Umuyobozi w’Akarere yagaragarije intumwa za NISR inshamake y’uko Akarere ka Musanze kasohoje imihigo kari kihaye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, agaragaza ibikorwa by’ingenzi byagezweho n’umusaruro wabyo ku iterambere ry’Akarere n’imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Bwana Michel Ndayambaje, ndetse n’abandi bayobozi n’abakozi bireba.

Umunsi wa mbere w’isuzuma wibanze cyane ku kugenzura amaraporo n’ibimenyetso by’ibikorwa byashyizwe mu mihigo, hagamijwe kureba uko ibyari byarateganyijwe byashyizwe mu bikorwa no gusuzuma ibyagezweho hashingiwe ku bimenyetso bitangwa n’Akarere.

Isuzuma ry’imihigo ni igikorwa kigamije kureba urwego Akarere kagezeho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa kari kihaye, hagamijwe gukomeza kunoza imikorere, imitangire ya serivisi no kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Igikorwa cyo gusuzuma imihigo y’Akarere ka Musanze y’umwaka wa 2025/2026 kizakomeza mu minsi ibiri iri imbere.