Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Menya MUSANZE

Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru kashyijweho n’Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005 rishyiraho kandi rigenga Inzego z’Imitegekere y’Igihugu. Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y’icyahoze ari Akarere ka Bugarura n’Imirenge 3 y’icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Musanze

Akarere ka Musanze gafite imirenge 15: Cyuve, Busogo, Gacaca, Gashaki, Gataraga, Kimonyi, Kinigi, Muhoza, Muko, Musanze, Nkotsi, Nyange, Remera, Rwaza na Shingiro