MUSANZE: HATANGIWE AMAHUGURWA Y’INZEGO Z’IBANZE KU GUTEZA IMBERE URUHARE RW’UMWANA MU BIMUKORERWA
Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2026, kuri Fatima Pastorale mu Karere ka Musanze, habereye amahugurwa agamije guteza imbere uruhare rw’umwana mu byemezo bifatwa no mu bikorwa bimukorerwa, hagamijwe kurengera uburenganzira bwe no kumufasha kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.
Aya mahugurwa yatangijwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Musanze, Madamu Muanyandwi Pelagie, yitabiriwe n’abakozi b’Imirenge bashinzwe Imiyoborere Myiza ndetse n’abakozi b’Akarere bafite aho bahuriye n’ibikorwa byita ku bana n’urubyiruko.
Mu biganiro byatanzwe, hibanzwe ku biganiro mpaka byakorewe mu matsinda, aho abitabiriye basuzumye ibibazo bitandukanye birimo uruhare umwana akwiye kugira mu bimukorerwa, ingaruka z’ibyemezo bifatwa umwana yabigizemo uruhare cyangwa atarubigizemo, ndetse n’uko uruhare rwe rwakongerwa kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Abitabiriye banagarutse ku ruhare rw’inzego z’ibanze mu gushyiraho uburyo bufasha abana gutanga ibitekerezo, kumvwa no kugira uruhare mu byemezo bibafatirwa.
Ingamba zo kongerera abana ijambo mu bibakorerwa
Nyuma y’ibiganiro, hafashwe ingamba zitandukanye zigamije kongera uruhare rw’abana mu bibakorerwa, zirimo:
Gukorana n’abakorerabushake ku rwego rw’Umudugudu: Harimo na za Komite z’Abana, mu gukora ubukangurambaga mu miryango bushishikariza ababyeyi gutega amatwi abana, kubaha amakuru ahagije ku bikorwa bibateganyirijwe no kwita ku bitekerezo byabo, aho kubafatira ibyemezo batabigizemo uruhare.
Gukora ubuvugizi ku bijyanye n’amategeko: Hazakorwa ubuvugizi ku cyuho kigaragara mu mategeko kugira ngo abana bahabwe uburyo bwo kugira umuhagarariye mu Nama Njyanama y’Akarere, uzajya ageza ku bayobozi ibitekerezo n’ibyifuzo by’abandi bana. Byagaragajwe ko hakenewe uburyo bufatika bwo guha abana ijambo muri uru rwego.
Gukusanya no gukemura ibibazo by’abana: Ibibazo n’ibyifuzo by’abana bizajya bikusanywa guhera ku rwego rw’Umudugudu, bikagezwa ku Nama Njyanama y’Akarere kugira ngo byigweho. Hanagarutswe ku kamaro ko gushyiraho ingengo y’imari yihariye ku rwego rw’Akarere igenewe gukemura ibibazo by’abana, aho kwishingikiriza gusa ku ngengo y’imari ituruka ku rwego rw’Igihugu binyuze muri NCDA.
Guhuza ababyeyi n’abana: Hazakomeza gushyirwaho ibiganiro n’inyigisho bihuriza hamwe ababyeyi n’abana, bigamije kubasobanurira uburenganzira bw’umwana n’inshingano za buri wese mu muryango, kugira ngo barusheho kubana neza no kubahana.
Ubuyobozi bwagaragaje ko kurengera umwana ari inshingano ya buri wese
Atangiza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Musanze, Madamu Muanyandwi Pelagie, yashimangiye akamaro ko guha umwana agaciro, kumva ibitekerezo bye no kumugira umufatanyabikorwa mu byemezo bimureba. Mu gusoza amahugurwa, yashimiye Umufatanyabikorwa SOS ku ruhare rwe mu gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana.
Yashimangiye ko umwana apfa mu iterura, agaragaza ko ari ngombwa ko buri wese agira uruhare mu kurengera uburenganzira bw’umwana no kumufasha gukura neza, kugira ngo azagire umumaro kuri we ubwe, ku muryango we no ku Gihugu muri rusange.
Aya mahugurwa ni intambwe mu gushimangira ihame ry’uko umwana atagomba gufatirwa ibyemezo gusa, ahubwo agomba no kugira ijambo mu bimukorerwa, ibitekerezo bye bigahabwa agaciro kandi bikitabwaho mu igenamigambi n'ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bimureba.