Kwizihiza Umuganura
Kuri uyu wa Gtanu tariki ya 7 Kanama 2026, Kuva 10:30am- 2:20pm, mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze habereye ibirori byo Kwizihiza Umunsi Mukuru ngarukamwaka w'Umuganura ku rwego rw'Akarere ka Musanze. Uyu muhango witabiriwe n'Abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w'Akarere, wari n'Umushyitsi Mukuru; ba Visi Meya bombi, Abahagarariye RNP, RIB na RDF mu karere ka Musanze n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Ibikorwa byakozwe muri ibi birori by'Umuganura byiganjemo: Kuremera imiryango 4 yahawe imbuto; Gushima abagize uruhare mu guteza imbere Umuco Nyarwanda; Koroza imiryango 4 yahawe inka muri gahunda ya Girinka; Guhemba imiryango 2 yavuye mu makimbirane; kuganuza imiryango 10 yahawe ibyo kurya ndetse abana bahawe amata.
Uyu muhango wanatanzwemo ikiganiro mu buryo bwo gusangira ibitekerezo cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bisho John Rucyahana, Dusabimana Jean Bosco wahoze akoresha ibiyobyabwenge n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze SSP James Bagabo. Bibanze ku gusigasira icyerekezo cy'Igihugu cyacu, abantu, cyane cyane urubyiruko birinda ibiyobyabwenge, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, amakimbirane mu minryango, no guca burundu inzoga zizwi nk'ibyuma no kwita ku burere bw’abana.
Mu butumwa bwe, Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Umuganura ugamije kwishimira no gusangira umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi, ndetse no kwishimira intambwe Igihugu cyagezeho mu bindi byiciro by'iterambere. Yasabye abaturage kurushaho kunga ubumwe, guteza imbere umurimo no kwiyubaka ku bushobozi dufite, tudategereje ak'imuhana no gukomeza kuvoma mu ndangagaciro z'umuco wacu: ubumuntu, ubufatanye, gusangira, ubudaheranwa nk'ishingiro ryo kwigira no gukemura ibibazo duhura na byo.