Kwita Izina Tournament 2026: Musanze yatsinze Nyabihu 1-0
Kuri iki gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ku kibuga cya Tony Football Academy, habereye umukino wahuje amakipe ya Musanze na Nyabihu mu irushanwa rya #KwitaIzina Tournament 2026, riterwa inkunga na #SACOLA.
Iri rushanwa ritegurwa buri mwaka mu rwego rwo kwitegura umuhango wa Kwita Izina, rikitabirwa n’amakipe ahagarariye Uturere dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni kimwe mu bikorwa bifasha guhuza abaturage, guteza imbere siporo no kugeza ubutumwa bwo kubungabunga ibidukikije ku bantu benshi.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyakubahwa Mugabowagahunde Maurice, abagize Komite Nyobozi z’Uturere twa Musanze na Nyabihu, abahagarariye SACOLA, RDB, ndetse n’inzego z’umutekano.
Mu mukino wari urimo ishyaka, Musanze yatsinze Nyabihu igitego 1-0, bikomeza gutuma iri rushanwa rikurura abakunzi ba siporo no guteza imbere ubutumwa bwaryo bwo kubungabunga ibidukikije.
Siporo nk’umuyoboro wo gukangurira abaturage
Ubutumwa bwatangiwe muri uyu mukino bwibanze ku gukangurira abaturage kwitegura neza umuhango wa Kwita Izina Abana b’Ingagi, kwimakaza isuku no gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Mu butumwa Bwe, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yasabye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa biteganyijwe muri gahunda ya #KwitaIzina2021, gukora siporo, kwirinda ibiyobyabwenge n'ubusinzi, kurwanya ibyitwa ibyuma byose no kwimakaza #IsukuHose.
Yagize ati: "Ni yo mpamvu mbasaba gukomeza gukora siporo ariko no kwirinda ibiyobyabwenge, no kwirinda ubusinzi…ibyo byose bishobora kudusubiza inyuma tubyibagirwe.”
Abitabiriye umukino bibukijwe ko Kwita Izina atari umuhango wo kwizihiza gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gukomeza gusigasira Pariki y’Ibirunga n’urusobe rw’ibinyabuzima, ari na ko abaturage bakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.
Irushanwa rya #KwitaIzina Tournament 2026 rikomeje kugaragaza ko siporo ishobora kuba urubuga rukomeye rwo guhuza abaturage, guteza imbere ubuzima buzira umuze no kugeza ubutumwa bw’ingenzi ku baturage, cyane cyane mu gihe u Rwanda rwitegura umuhango wa Kwita Izina ku nshuro ya 21.