Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Kwita Izina 2026: SACOLA mu bukangurambaga bwo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Binyuze mu mikino y’irushanwa "Kwita Izina Tournament 2026”, SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) ikomeje ubukangurambaga hagamijwe kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Knama 2026, ku kibuga cy’Umupira cya Tonny Football Academy habereye umukino wahuje Akarere ka Musanze na Nyabihu, warangiye Musanze itsinze igitego 1 Nyabihu. Iyi mikino itegurwa ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze, RDB, na SACOLA nk’umuterankunga. 

Ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye uyu mukino, Umuyobozi wa SACOLA Bwana Nsengiyumva Pierre Celestin yashimangiye ko gutegura irushanwa rya “Kwita Izina” ryitabirwa n’Uturere dukora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bihura n’intego z’uyu muryango, uharanira imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere uruhare rwabo mu kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Bwana Nsengiyumba yagize ati: "SACOLA yateguye imikino mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurushaho kugaragaza ibikorwa byiza by’ingenzi tugenda tugeraho, cyane cyane mu rwego rwo kubungabunga Pariki y’Ibirunga.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa SACOLA ifatanya na Pariki y’Ibirunga biganisha ku mibereho myiza y’abaturage no kubigisha uko babungabunga Pariki, asaba abaturage gukomeza kurinda ibyagezweho, kwitabira ibikorwa byose byateguwe muri gahunda yo Kwita izina ku nshuro ya 21.

Mu bandi bitabiriye uyu mukino wahuje Musanze na Nyabihu harimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyakubahwa Mugabowagahunde Maurice, Abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze na Nyabihu, Abahagarariye RDB n'Inzego z'umutekano.