Inkunga ya Give Directly itangwa ite?
Uburyo bwo gutanga amafaranga afasha abaturage kwivana mu bekene busaba ko busaba ko amafranga ahabwa abari kuri Liste ya Graduation (UNDER CUT OFF) kandi na bo bashoboye gukora kugira ngo nibayabona bikure mu bukene. Give Directly itangira mu Karere ka Musanze ingo nyinshi zo mu Mirenge babanje gukoreramo zahabwaga amafaranga hafi 95% y’ingo z’abaturage bose bagize Umurenge. Ubu buryo bushya bwatangiriye mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rubindi, kandi mbereye yo gutanga inkunga, Abaturage basobanurirwa uko inkungwa itangwa, ibisabwa no gutangira amakuru ku gihe k’uwagerageza kubusanya n’uburyo buboneye inkunga itangwamo.
Uyu munsi, urwo rutonde (List of Under Cut off) rwaturutse muri system IMIBEREHO /Social Registry kadi nta muntu wemerewe gukuramo umuntu cyangwa ngo yongeremo undi. Uhereye ku Mudugudu kugera ku rwego rw Akarere, hakurikizwa urwo rutonde rwatanzwe kandi inzego zose dukorana na zo muri iyi gahunda zifite izi ntonde ziriho abaturage bo mu Karere ka Musanze bari mnsi y'umurongo w'Ubukene bahabwa aya mafaranga.
Icyemewe gukorwa gusa kuri urwo rutonde ni ukuruvugurura, hakurwamo aba bakurikira: abapfuye, abimutse, abadashoboye gukora, Abishoboye n’abatazwi mu Mudugudu; abo nibo inzego dukorana guhera ku Mudugudu zisabwa gukuramo gusa hagasigara abatishoboye ariko bashoboye gukora gusa kugira ngo bazabyaze inkunga bahabwa na Give Directly umusaruro ufatika bityo bidufashe gukura umubare munini mu bukene. Ubu Akarere ka Musanze gafite Abaturage baje kuri urwo rutonde rwa Under cut off bagera ku ngo 29, 535 bari munsi y'umurongo w'Ubukene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burashimira GiveDirectly umusanzu wayo mu gufasha abaturage kwivana mu bukene. Burizeza abafatanyabikorwa b’uyu mushinga ko ibikorwa byo guha inkunga abaturage yo kubafasha kwivana mu bukene bikorwa mu mucyo kandi ku buntu, bukabasaba kwima amatwi umuntu wese wanyuranya n’aya mahame no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo akurikiranwe.