Hateranye Inteko z'Abaturage ku rwego rw'Akagari
Mu Mirenge igize Akarere ka Musanze hateranye Inteko z'abaturage ku rwego rw'Akagari. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yitabiriye Inteko y'Abaturage iri kubera mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Nyange. Bari kuganira ku kwirinda ibinyobwa bitujujuje ubuziranenge n'izizwi nk'ibyuma.
Muri iyi nteko kandi abaturage, bakanguriwe kwimakaza #IsukuHose, isuku n'ubuziranenge bw'ibiribwa n’ibinyobwa, ... Kwishyira Mituweli, kwita ku burere bw'umuryango no kwitegura itangira ry'umwaka w'amashuri wa 2026/2027.
Muri iyi nteko, Umuyobozi w’Akarere Nsengimana Claudien n'uhagarariye Ingabo, basabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge, kwirinda gukoresha ibinyobwa n'ibiribwa byarengeje igihe n'ibyo batazi inkomoko.
Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald n'Umuyobozi wa Police mu Karere ka Musanze SSP James Bagabo bitabiriye inteko y'Abaturage mu kagari ka Ninda muri Nyange, bakangurira abaturage kwitegura itangira ry'umwaka w'amashuri, kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kwita ku burere buboneye mu muryango.