Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Hasojwe Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 02 Nzeri 2026, muri Sitade Ubworoherane habereye umuhango wo gusoza Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026, ryitabiriwe n’abikorera 212, barimo abanyamahanga 17.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, wari Umushyitsi Mukuru, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara, Visi Perezida w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Igihugu, Mukasahaha Diane, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara, Tugengwanayo Theonas, Abayobozi b’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, ndetse n’abitabiriye iri murikagurisha. 

Mu butumwa bwatanzwe, hashimiwe abikorera ku ruhare bagira mu iterambere ry’Intara n’Igihugu muri rusange. Guverineri Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rw'Uturere mu migendekere myiza y’Imirikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026, avuga ko imurikagurisha ari amahirwe yo kwamamaza ibyo dukora, guhanahana amakuru ku bikorerwa mu gihugu no mu mahanga, kwagura amasoko no guhanga udushya.

Abitabiriye iri murikagurisha basabwe gukora cyane no kurushaho guteza imbere ubufatanye, kwagura ishoramari, guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga.

Imurikagurisha ry’Intara y’Amajyaruguru 2026 ryatangiye ryari rimaze iminsi 15, aho ryatangiye ku itariki ya 19 Kanama 2026, risozwa ku itariki ya 02 Nzeri 2026. Gusoza iri murikagurisha byarenzwe kandi no gushimira abikorera bose baryitabiriye.