Akarere ka Musanze na Diyosezi ya Ruhengeri bakoze ihererekanya ry’ubutaka
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, Akarere ka Musanze na Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri bakoze umuhango wo guhererekanya ibyangombwa by’ubutaka, hashingiwe ku bwumvikane bugamije gushyigikira umushinga wo kwagura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Cour d’Appel de Ruhengeri.
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, aho Diyosezi ya Ruhengeri yatanze ubutaka buherereye mu Murenge wa Muhoza, kugira ngo bufashe mu kwagura Urwibutso rwa Cour d’Appel de Ruhengeri. Mu rwego rwo kugurana ubwo butaka, Akarere ka Musanze kahaye Diyosezi ubutaka busimbura ubwo, buherereye mu Murenge wa Cyuve.
Diyosezi ya Ruhengeri yari ihagarariwe n’itsinda ry’abapadiri bayobowe na Mygr Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi, mu gihe umuhango wanitabiriwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Theobald Kayiranga, ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze.
Iri hererekanya ry’ubutaka ryakozwe mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n’ubwumvikane hagati y’Akarere ka Musanze na Diyosezi ya Ruhengeri, cyane cyane mu gushyigikira ibikorwa by’inyungu rusange no kubungabunga ahantu hafite agaciro ku mateka n’umuryango Nyarwanda.
Impande zombi zagaragaje ko ubu bwumvikane ari intambwe ikomeza imikoranire myiza hagati y’inzego zombi mu gushyigikira ibikorwa bigirira akamaro abaturage.