Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Akarere gakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya FoBaSi

Ku wa 5 Ugushyingo 2026, itsinda ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze riyobowe na Bwana Ngendahayo Jean, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere, ryakoze uruzinduko rw’igenzura n’ikurikirana ry’ibikorwa bya FoBaSi biherereye mu Murenge wa Nyange. 

Muri uru ruzinduko, hasuwe Site eshanu za FoBaSi zihinzwemo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori, ingano n’ibirayi, hagamijwe gusuzuma uko bihagaze n’iterambere ryabyo.

Igenzura ryagaragaje ko imirima y’ingano muri rusange imeze neza kandi ko ibihingwa bifite imikurire ishimishije.

Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma imikorere ya FoBaSI n’imikurire y’ibihingwa, kugaragaza imbogamizi zishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya FoBaSi no kureba niba ibikorwa byubahiriza amahame n’amabwiriza agenga iyi gahunda.

Akarere ka Musanze gakomeje gushimangira akamaro ko gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi no kubinoza, hagamijwe kongera umusaruro, kunoza imikorere y’abahinzi no guteza imbere ubuhinzi butanga umusaruro ushimishije mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko.