Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage basuye Akarere ka Musanze
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Kamena 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, ari kumwe na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald, bakiriye itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, bayobowe na Hon. Emmanuel Karemera, mu ruzinduko rugamije gukurikirana ingamba zishyirwa mu bikorwa mu kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi w’Akarere, Abadepite bari kumwe na Visi Meya Kayiranga Theobald bagiranye inama n’abayobozi n’abakozi b’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’iki kibazo. Muri iyo nama, hagaragajwe ibikorwa bimaze gukorwa mu gukumira no kurwanya ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ingamba zafashwe zo gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Abagize Komisiyo, barimo Hon. Emmanuel Karemera, Hon. Jeannette Uwababyeyi na Hon. Jean Sauveur Kalisa, bagejejweho ishusho y’ibibazo bikigaragara, imbogamizi zihari mu kubikemura, ndetse n’uburyo inzego zitandukanye zikomeje gufatanya mu gushaka ibisubizo birambye.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku ngamba zakomeza kunoza ibikorwa byo gukumira ibi bibazo byugarije imibereho y’abaturage, hibandwa ku kongera ubufatanye bw’inzego za Leta, iz’umutekano, urwego rw’ubuzima, imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange.
Abadepite bashimye intambwe Akarere ka Musanze kamaze gutera mu gukemura ibi bibazo, banatanga inama n’ibitekerezo bizafasha gukomeza kunoza gahunda zigamije kurengera imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubuzima bwiza n’iterambere rirambye.