“WORLD RELIEF" IKOMEJE GUTERA INGABO MU BITUGU AKARERE KA MUSANZE MU RUGAMBA RWO GUHASHYA COVID-19
Mu izina ry’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze no mu ry’abaturage bako, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yashimiye byimazeyo Umufatanyabikorwa WORLD RELIEF ukomeje gufasha Akarere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri rusange, no muri iki gihe Isi yose n’u Rwanda abantu bakomeje guhangana n’Icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko, binyuze mu Mushinga wayo “SCOPE COVID-19”.
Ibi byagarutsweho ku gicamunsi cyo kuyri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021 ubwo yakiraga “THERMOFLASH” ijana (100) zagenewe Ingo Mbonezamikurire y’Abana Bato “ECDs”, yashyikirijwe n’Umuyobozi w’uyu Mushinga, Madamu KARIBAGIZA Sonia, igikorwa cyabereye ku Biro by’Akarere, mu Cyumba cy’Inama, cyari cyitabiriwe n’abafite amarerero bo mu Murenge wa Kimonyi babimburiye abo mu yindi Mirenge.
Abafite Amarerero mu bwitonzi bwinshi bakurikiye impanuro
Umuyobozi w'Akarere ashimira World Relief anibutsa abari aho ko ibi byose ari imbuto z'Ubuyobozi Bwiza
Umufatanyabikorwa mu ijambo rye rijyanye n'iki gikorwa
Abagenerwabikorwa bakira inkunga bagenewe
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi yizeje Umufatanyabikorwa kubyaza umusaruro aya mahirwe, dore ko uretse ibi bikoresho, yanakoze ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye hifashishijwe imodoka igenda izenguruka mu mIrenge yose itanga ubutumwa, ibiganiro ku maradiyo, ubutumwa bwanditswe bwagiye bumanikwa hirya no hino ahahurira abantu benshi, ubu ikaba ifite n’ibikoreshio by’isuku birimo za kandagirukarabe, amasabune, imiti yo gusukura intoki, … nabyo bizunganira ayo marerero yo mu ngo.
Ni muri urwo rwego aba babyeyi nabo bashimiwe umusanzu wabo mu gufasha bagenzi babo kujya mu bikorwa bitandukanye batuje, bityo aboneraho kubasab gushyiraho akabo mu kurushaho kwita ku bana baba basigiwe, kugira ngo abo babyeyi babo bakomeze kubagirira icyizere, cyane ko baba barerera Igihugu, kubera ko aribo shingiro ry’Umuryango Nyarwanda w’ejo hazaza, Umunyarwanda muzima, ufite amagara mazima, urangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, ubayeho neza, ushobora gutekereza no gukora cyane, uharanira kwiteza imbere ubwe, umuryango n’ingobyi imuhetse muri rusange.
Ku ruhande rwe, Madamu Sonia akaba yongeye kwishimira ubufatanye nk’ubu, yifuza ko bwaramba.