UYU MUNSI MU MUJYI WA MUSANZE BAZINDUKIYE MURI SIPORO YA BOSE #CarFreeDay.

Kuri uyu wa 6 tariki ya 08 Ukwakira 2022, abatuye mu Mujyi wa Musanze n'inkengero zawo bazindukiye mu myitozo ngororamubiri muri gahunda ya Siporo ya bose #CarFreeDay. Yitabiriwe n'abantu benshi mu ngeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego bwite za Leta, inzego z'umutekano Ingabo na Police.  

Kuri uyu munsi, hagaragaye ababyeyi bitabiriye Siporo ya bose #CarFreeDay y'uyu munsi bari kumwe n'abana babo. Ni ibyo gushimwa kandi ni urugero rwiza rudufasha gutoza abakiri bato kujya bakora Siporo n'imyitozo ngororamubiri kuko ari ingirakamaro ku buzima.

Nyuma yo gukora siporo yo kwiruka mu muhanda GOICO Market - Ibereshi rya 6 - Karere - Sunrise - Giramahoro - Stade Ubworoherane,  hakozwe imyitozo ngororamubiri itandukanye twafashijwemo n'uwaturutse mu Ishuri rya Police rya Musanze "NPC". Nk'ibisanzwe, Siporo ya bose #CarFreeDay yakozwe abantu bafite  akanyamuneza ku maso.

Mu butumwa bwatanzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza Bwana MANZI Jean Pierre yashimiye abitabiriye siporo rusange #CarafreeDay y'uyu munsi anashimira by'umwihariko abafite imyaka 60 kuzamura bayitabiriye. Yaboneyeho gusaba abakiri bato bitabiriye gukomeza kugira umuco wo gukora siporo no kubishishikariza abandi.

Ku bufatanye n'Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri nyuma ya Siporo n'imyitozo ngororamubiri, hapimwe indwara zitandura "NCDs" ku babyifuza. Byitabiriwe n'abakuze mu ngeri zitandukanye.

Twibutse ko Siporo rusange isanzwe iba inshuro ebyiri mu kwezi. Ni ukuvuga buri kuwa 6 wa mbere w'ukwezi na buri ku cyumweru cya 3 cy'ukwezi. 

SiporoNiUbuzima.

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO