UWAHIZE ARAHIGURA!

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kanama 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yakiriye mu Biro bye Itsinda riturutse ku Rwego rw'Igihugu mu Kigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), rije mu Ruzinduko rw’Akazi rw’Iminsi rugamije gusura no gusuzuma ibikorwa by'Imihigo y'Umwaka Ushize wa 2020/2021.

Mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere wabashimiye kuba baje kubafasha kurushaho kwikebuka no kongera ikibatsi mu rugamba rw’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, iri tsinda riyobowe na Bwana RANGIRA Eddy ryagiranye ikiganiro n’abantu mu byiciro bitandukanye mu Karrere cyabereye mu Cyumba cy’Inama cy’Akarere, cyabimburiwe n’icyo bagiranye n’Abagize Komite Nyobozi y’Akarere, cyanitabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze ndetse n'uwari Uhagarariye Perezida wa JADF utashoboye kuboneka, nyuma y’aho bahura n’Abayobozi b’Amashami mu Karere.

Mu kiganiro n'icyiciro cya mbere cy'Abayobozi

Baganira n'Abayobozi b'Amashami mu Karere, bari kumwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere

Muri ibi biganiro n’ibi byiciro byombi, bakaba bareberaga hamwe mu nshamake uko imihigo y’Akarere yashyizwe mu bikorwa, imbogamizi zabayemo, icyakozwe mu guhangana nazo n’ibisaba gukorerwa ubuvugizi.

Akarere gafite imihigo 91 ikubiyemo 48 yo mu Mibereho Myiza, 24 yo mu Bukungu na 19 yo mu Miyoborere Myiza, yose hamwe ikaba yaratwaye amafaranga anagana na miriyari icyenda, miriyoni magana arindwi na mirongo icyenda n'icyenda, ibihumbo magana atandatu na mirongo itandatu na bitatu n'amafaranga magana ane na mirongo itandatu n'atatu y'u Rwanda (9,799,663,463RWF).