“USHAKA GUKIRA INDWARA ARAYIRATA"
Ibi ni ibikubiye mu ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, mu kiganiro yagiranye n'Itsinda ry'Abafatanyabikorwa baturutse muri Company yitwa "IHS", yakiriye mu Biro bye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.

Bakihagera
Impamvu nyamukuru y'uru ruzinduko kukaba kwari ukumenyesha Akarere amakuru ajyanye n'inkunga y'amafaranga bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye, nk'inyunganizi yabo mu kuzamura iterambere n'imibereho myiza y'umuturage Igihugu cyubakiyeho.
Aha, Umuyobozi w'Akarere akaba yabashimiye agira, ati: " Ubufasha bwanyu buziye igihe, kubera ko aka Karere katari gahagaze. Mu izina ry'Ubuyobozi bw'Akarere no mu_izina ry'abo baturage, ndabashimiye cyane, Imana Ibongerere kandi Ibahe Umugisha_ !"


Mu kiganiro nyirizina
Iki Kigo gikorera mu Rwanda no ku Isi, kikaba kibarizwa muri "Telecommunication", mu Ishami ry'Ibikorwaremezo bijyanye n'Iminara, aho mu Rwanda kimaze kubaka iminara 1500 kuva aho gitangiriye mu Mwaka wa 2014.
Uretse iyi minara, muri gahunda zabo, buri Mwaka bagira ibikorwa bunganiramo Leta cyane cyane mu Burezi, mu Buzima, mu Kubugabunga Ibidukikije, mu Miyoborere n'ibindi.
Bityo muri uyu Mwaka, mu Rwego rw'Ubuzima, bakaba barahisemo gutanga inkunga ya Mutuweli mu Turere 2 mu Turere tw'Imijyi aritwo Musanze na Nyagatare, bishyurira Mutuweli y'Umwaka Utaha abaturage 2500 muri buri Karere.
Aha, mbere yo kumushyikiriza inyandiko igaragaza ko koko aya mafaranga yamaze kwishyurwa, mu izina ry'Ubuyobozi bw’Ikigo, Bwana Ange NTIRANYIBAGIRWA yagaragaje imbamutima ze muri aya magambo: “Turifuza kuba Abafatanyabikorwa Bahoraho”.
Tubamenyeshe ko no mu Rwego rw'Uburezi kandi,Umwaka Ushize banatanze inkunga ya Generator mu Ishuri Ryisumbuye rya Ecole des Scieces de Musanze, mu Murenge wa Musanze, kubera ko iyo bari basanganwe itabafashaga ku rugero rwifuzwa.
Muri Musanze babarizwahe? Ibiro byabo biherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Susa, mu Nyubako iri hafi ya Cambridge, bakaba bahafite Abakozi bahoraho.

Umwe murabo bakozi bahoraho