URWEGO RWA DASSO MU KARERE KA MUSANZE RWAHAGURUKIYE GUSHYIRAHO AKARWO MU KURWANYA IGWINGIRA RY'ABANA
Mu rwego rwo kunganira Leta mu rugamba rwo kurandura ikibazo cy'igwingira kikigaragara hirya no hino mu bana, Urwego rwa DASSO mu Karere ka Musanze rwagize igitekerezo cyo kurwanya iri gwingira abana bakiri munda.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mata 2022, iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa, aho babyukiye mu gikorwa cyo gutanga inkoko ku Bagore Batwite 47 bo mu Mirenge 3 (19 bo muri Nyange, 17 ba Kimonyi na 11 bo mu Murenge wa Musanze), zaguzwe mu bushobozi bishatsemo, nka bamwe mu Bakozi b'Akarere.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madamu KAMANZI Axelle,wari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere, DASSO MUNYANDAMUTSA M Venant, n'Abakozi mu Ishami ry'Ubuzima mu Karere (Umuyobozi w'Agateganyo w'iri Shami n'Umukozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuzima no Kurwanya Indwara).
Iki gikorwa cyabereye ku Biro by'Umurenge wa Nyange, ahahuriye uyu Murenge n'uwa Musanze bihana imbibi, abo mu muri Kimonyi bakaba basanzwe ku Murenge wabo.




Uretse izi nkoko zatanzwe kandi, iyi miryango banayubakiye imirima y'igikoni aho batuye, nk'inyunganizi mu gutegura indyo yuzuye ibafasha kwiyitaho ubwabo, kuri ibyo bibondo n'imiryango yabo muri rusange, bityo u Rwanda rugire abaturage bashoboye kurutekerereza no kurukorera, kubera ko umwana ariwe shingiro ry'umuryango kandi akaba apfa mu iterura.

Baganirijwe ku Buzima bw'Umwana n'Umubyeyi, bibutswa ko umwana ari umushinga ugomba gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa nabo ubwabo. Bakanguriwe kwipimisha inshuro 4 zagenwe, kugira isuku no kutadohoka mu kwirinda COVID-19.

By'umwihariko, bahamagariwe kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye abakikije bakesha Ubuyobozi Bwiza bw'Igihugu cyacu, bityo basabwa gutegura imishinga, bahereye ku dushinga duciriritse, kugira ngo bahabwe inguzanyo biteze imbere, bibutswa ko n'izi nkoko bahawe atari igishoro gito.