URUZINDUKO RW'UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE MURI "PRIME CEMENT"

Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa bitandukanye bikorerwa hirya no hino mu Karere, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, yagiriye  uruzinduko rw'akazi mu Murenge wa Kimonyi, aho yari yahagurukijwe no gusura Uruganda Rukora Isima ruzwi nka " PRIME CEMENT".

Akigera ku Marembo yarwo, ku Muhanda Munini Musanze- Rubavu, ku Cyapa Kiruranga gikikijwe n'ubusitani, yakiriwe na CEO w'uru Ruganda, n'Itsinda bari kumwe, asobanurirwa muri make ishusho y'ibikorwa byarwo kuva aho rutangiriye gukora mu mwaka wa 2018 kugeza uyu munsi, n'uruhare rwayo mu baturage, by’umwihariko abaruturiye.

Nyuma y’ibi, yatambagijwe ibice bitandukanye birugize, ahabikwa ibikoresho byifishishwa birimo amakoro aboneka nk’umwiharuiko w’amabuye aboneka muri aka Karere, imicanga itandukanye bakura hirya no hino mu Rwanda ndetse n’ibituruka mu Bihugu byo hanze birimo na Kenya biboneka bibagoye bityo ikaba imwe mu mbogamizi bahura nazo zituma rimwe na rimwe basohora isima nke idahagije abakiriya babo.

Uru ruganda rukaba ruykoresha abakozi bagera kuri 800, biganjemo urubyiruko, bityo rukaba rwarunganiye Akarere mu kugabanya ubushomeri no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kubera ko bagira uruhare mu kwishyurira ubwisungane mu kwivuza bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Kimonyi uru ruganda ruherereyemo, nk’uko babigaragarije Umuyobozi w’Akarere wabashimiyte cyane akanabizeza ubufatanye n’ubuvugizi ariko akanabasaba gukomeza gushishikariza Abakozi bagenda baha akazi kwitabira Gahunda ya Ejo Heza.