ABASENATERI MURI KOMISIYO Y'IMIBEREHO Y'ABATURAGE N'UBURENGANZIRA BWA MUNTU BARASHIMA AMATSINDA Y'UBUMWE N'UBWIYUNGE MURI MUSANZE
Muri gahunda yo gukurikirana ibikorwa bijyanye n'Ubumwe n'Ubwiyunge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Gashyantare 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yakiriye mu Biro bye Itsinda ry'Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. HABINEZA Faustin na Hon. NIYOMUGABO Cyprien, babarizwa muri Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’ikiganiro cyahuje impande zombi barebera hamwe ibikorwa by’Amatsinda y’Ubumwe n’Ubwiyunge akorera mu Karere, cyanitabiriwe n'Umuhuzabikorwa wa MAJ, Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere Myiza n'Umukozi Ushinzwe Itorero n'Ubukangurambaga Rusange mu Karere.

Nyuma y’iki kiganiro, bari kumwe n'uyu Mukozi Ushinzwe Itorero wavuzwe haruguru, basuye amwe muri aya Matsinda bahereye mu Kigo cya RDRC Mutobo, giherereye mu Murenge wa Gataraga, aho bagiranye ikiganiro n’Abakozi, Umuyobozi wacyo akabagaragariza imikorere, inshingano n’uruhare rwacyo mu kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge. Bakomeje baganira n’abari mu ngando baturutse mu Mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarsi ya Kongo, bumva ubuhamya bwabo ndetse banasura ibikorwa bahakorera birimo inzu y’ubudozi, ubuhinzi bwabo n’inyubako barimo bubaka iteganyijwe kuzakira abiga imyuga (TVET). Aha, Abasenateri bakaba bishimiye ko iyi nyubako izajya yakira abifuza kwiga imyuga batahutse, abatahutse mbere n’urubyiruko rwo mu Mirenge yegereye iki kigo.





Bahavuye bajya mu Murenge wa Kimonyi, baganira na Club y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ibasangiza ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga bakora, bityo babasaba ko bakangurira n’urubyiruko kuyigana kubera ko aribo bazatuma biramba bityo bikubaka Umunyarwanda w’ubu n’ejo hazaza.

Basoreje uruzinduko rwabo mu Murenge wa Muhoza, aho basuye Komite y’Abagize Ishyirahamwe Umucyo Family n’ibikorwa byabo, birimo n’ubukorikori bwo kobuha ibikapu n’amasakoshi, bakaba bayishimiye ko yakirioye n’urubyiruko, kandi abahungu n’abakobwa.

