URUZINDUKO RW'ABASENATERI

Kuri uyu wa 31/01/2025, Umuyobozi w’Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yakiriye itsinda ry'Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere. Iryo tsinda rigizwe na Senateri UWERA Pélagie, Senateri HAVUGIMANA Emmanuel na Senateri NGARAMBE Thelesphore, ryagiranye ibiganiro n’abagize Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane, mu rwego rwo ibikorwa n’Inzego z’Imitegekere y’Igihugu zegerejwe Abaturage mu gukumira no kurwanya ruswa. 

Abasenateri bagaragarijwe ibikorwa by'Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane mu Karere, hanyuma bungurana ibitekerezo n’abitabiriye hagamijwe gusesengura uko amakuru kuri ruswa atangwa, imbogamizi zirimo n’uko zakurwaho. Ibi biganiro byo ku Karere, byabanjirijwe n’ibyo kuwa 30/01/2025, aho abasenateri bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien basuye Umurenge wa Nyange.

Muri uyu murenge, baganiriye n'abagize Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n'Akarengane, Abagize Komite y'Ubutaka n’Abayobozi b'ibigo by'amashuri biherereye mu Murenge wa Nyange, abakozi ku Karere n'Umurenge bashinzwe Imiyoborere Myiza, n’umukozi w’umurenge wa Nyange ukora muri serivisi y’Ubutaka.

Mu izina rya bagenzi be, Senateri UWERA Pélagie, uyoboye itsinda akaba na Visi Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere, yashimiye Akarere ka Musanze urwego rwiza kariho mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse anashima uko abaturage b’i Musanze bitwaye neza mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite.