Uruzinduko rw’Abadepite mu Kigo cy’Urubyiruko na Ecole de science de Musanze
Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko bagiriraga mu karere ka musanze, tariki ya 1/11/2025, itsinda ry'abadepite bo mu mahuriro; ihuriro ry'Abanyarwandakazi mu Nteko Ishingamategeko (FFRP) n’Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y'Abaturage n'Iterambere (RPRPD) ashamikiye ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, basuye Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze.
Abo ni Depite Uwingabe soalange, Depite MUYANGO MUKAYIRANGA Sylvie na Depite MVANO NSABIMANA Etienne basuye iki kigo bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse.
Muri iki kigo, baganiriye n’urubyiruko n’kuri serivisi zihatangirwa, aho bibanze kuri servisi z’ubuzima bw’imyororkere, bagaragarizwa uburyo iki kigo gikoreshwa n'urubyiruko n'imbogamizi mu gutanga izo serivisi hagamijwe kuzishakira ibisubizo.
Bari kumwe kandi n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald basuye Ikigo cy’ishuri 'Ecole de science de Musanze' baganiriza abanyeshuri ku Itegeko rigenga abantu n’umuryango kwitabira serivisi z'ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda ziterwa abangavu.