Uruzinduko rw'Abadepite bagize bagize Komisiyo y'Ubutaka,Ubuhinzi,Ubworozi n'Ibidukikije

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse yakiriye itsinda ry'Abadepite mu Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda, bagize Komisiyo y'Ubutaka,Ubuhinzi,Ubworozi n'Ibidukikije bari mu ruzinduko rw'akazi mu karere ka Musanze. Iryo tsinda ryari rigizwe n’abadepite Muzana Alice, ari we Perezida wa Komisiyo, UWAMURERA Olive n’umukozi w’inteko. 

Nyuma yo kugaragarizwa ishusho rusanjye y'ubuhinzi mu karere, Itsinda ry'abadepite bari kumwe na Visi Meya UWANYIRIGIRA Clarisse, Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’umutungo kamere Bwana Ngendahayo Jean, basuye bimwe mu bikorwa remezo bifasha abaturage kubungabunga umusaruro w'ubuhinzi. Ibikorwa byasuwe ni Ubwanikiro bwa tungurusumu mu murenge wa Busogo, Ubwanikiro bw’ibireti mu murenge wa Kinigi, Ubwanikiro bw’ibigori n’igishanga cya Kiguhu mu murenge wa Gacaca n’Ubwanikiro bw'ibigori bwa Cooperative twongere umusaruro mukinga. Ahasuwe hose, Abadepite bagiranye n’abaturage ibiganiro byibanze ku mbogamizi zihari mu kongera umusaruro no kuwurinda kwangirika. Igikorwa cyagenze neza.