URUZINDUKO RW’ABADEPITE

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien ari kumwe na V/M ASOC Bwana KAYIRANGA Theobald bakiriye Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko muri Komisiyo y'Uburezi , Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko Hon.BITUNGURAMYE Diogene na Hon.UMUHOZA GASHUMBA Vanessa bagiriye uruzinduko rw'Iminsi itatu mu karere ka Musanze aho baje Gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'uburezi yo muri 2023 ( Education Sector policy of July 2023) na Gahunda y'uburezi ( Education Sector Strategic Plan 2017-2024). Nyuma y’ibiganiro bagiranye n'Abakozi bo mu Ishami ry'Uburezi ku Karere, ba ES b'Imirenge 2 izasurwa ariyo ,Muhoza na Shingiro. Basuye Ibigo by’Amashuri LYCEE DE RUHENGERI APICUR & GS MUHOZA I yo muri Muhoza. Bagejejweho zimwe mu mbogamizi n’Ibyifuzo bifitwe n’ibyo bigo by’Amashuri. Nabo Bijeje gukora ubuvugizi ku ngorane n'ibyifuzo byagaragajwe. Ejo hazasurwa ibigo byo mu Murenge wa Shingiro.