URUZINDUKO RWA MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU
Ejo kuwa 19/11/2024, Abayobozi b’Akarere ka Musanze bakiriye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Hon .Dr. MUGENZI Patrice wagiriye uruzinduko muri aka karere. Yaganiriye na Nyobozi y’Akarere, Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’Amashami ku Karere ‘Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Musanze. Yakiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Hon. MUGABOWAGAHUNDE Maurice. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien yashimiye cyane uru ruzinduko rwa Minisitiri , aherako agaragariza abitabiriye ishusho y’Akarere ari nako abagaragariza imbogamizi Akarere gahura nazo mu kwihutisha iterambere ry’umuturage. Minisiter yashimiye cyane abitabiriye , ashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere presentation nziza bwagaragaje , nyuma abasaba kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo iterambere ry’Akarere rikomeze gutera imbere , Minister yakomeje abasaba Kuva mu biro bakegera Abaturage, kakabaha Service nziza kandi nabo bagakora nk’Ikipe . Nyuma yaho Abashyitsi bakomereje mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyogo Aho bifatanyije n’Abaturage b’uwo murenge mu nteko y’Abaturage hanatangizwa ku mugaragaro Ukwezi kwaharuwe Uruhare rw’Umuturage mu Igenamigambi, Ingengo y’Imari n’Imihigo 2025-2026. Ni umunsi waranzwe n’Ubwitabire bwiza ku b’Aturage n’Abayobozi bagaragaza Morale . Mu ijambo ry’Umushyitsi Mukuru Hon.Minister yashimiye cyane Abitabiriye bose , abasaba gukomeza kugira uruhare mu igenamigambi no mu Mihigo y’Akarere, arongera asaba Abayobozi kwegera Abaturage . Abaturage babajije Ibibazo Abandi batanga Ibitekerezo kandi byose byahawe Umurongo.