URUZINDUKO RWA MINISITIRI W'UBUHINZI N'UBWOROZI
Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Musanze , Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Muganowagahunde Maurice , Umuyobozi w'Akarere Nsengimana Claudien n’abandi bayobozi batandukanye, basuye ibikorwa bijyanye n'iterambere ry'ubuhinzi. Minisitiri n'abo bari kumwe basuye ubuhinzi bw'ibigori ku buso buhuje mu Gishanga cya Mukinga, bafatanya n’abahinzi bibumbiye muri Koperative TWONGERE UMUSARURO MUKINGA gusarura ibigori byeze mu gihembwe cy’ihinga 2025A. Mu kiganiro Minisitiri yagiranye n’abahinzi, yabashimiye uburyo bakorera hamwe, abasaba gufata neza umusaruro w'ibigori, kwirinda abamamyi no gutegura neza igihembwe cy’ihinga 2025B.
Nyuma yo gusura abahinzi, Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yasuye kandi Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, ishami rya Musanze, asobanurirwa byinshi bijyanye no gutubura imbuto y’ibirayi. Uruzinduko rwa Minisitiri wa mu Karere ka Musanze rwashojwe n'inama yagiranye n'Ubuyobozi bw'Intara y’Amajyaruguru n'Uturere tuyigize, aho barebeye hamwe uko umusaruro w'ubuhinzi mu gihembwe cya 2025 A uhagaze, imyiteguro y'igihembwe cya 2025 B n'ingamba zo gukomeza kubungabunga umusaruro.