URUZINDUKO RWA KOMISIYO YA SENA Y’UBUBANYI N’AMAHANGA, UBUTWERERANE N’UMUTEKANO

Umuyobozi w'Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yakiriye Senateri Evode Uwizeyimana na Senateri GAHAMANYI Bibiane Mbaye bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ya Sena baje kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zafashwe zo gukumira impanuka zo mu muhanda. 

Aba basenateri bagiranye ibiganiri n’ibyiciro bitandikunye; Komite Nyobozi y’Akarere; Uhagarariye Polisi y’u Rwanda/ Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda; Abahagarariye amashyirahamwe y’imodoka zitwara abantu n’ibintu; Abahagarariye amashyirahamwe y’abamotari n’ay’abatwara amagare, n’abayobozi b’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga n’abayobozi b’amagaraje.  

Ibi biganiro byibanze ku kurebera hamwe uko ubukangurambaga mu kwirinda impanuka zo mu muhanda bukorwa n’umusaruro uvamo: ku batwara ibinyabiziga, ku batwara amagare no ku bagendesha amaguru mu muhanda. Barebeye hamwe kandi ibimaze gukorwa mu gukosora ahantu hazwi ko hateza impanuka “black spots” mu Karere, ibimaze gukorwa mu gufasha amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga; ibimaze gukorwa mu kunoza imikorere y’amagaraje, n’Ubufatanye bw’inzego mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda n’byifuzo abatwara ibinyabiziga n’abatwara amagare bafite birebana no gukoresha neza umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka

Nyuma yo kugirana ibiganiro n'izi nzego, Abasenateri, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu UWANYIRIGIRA Clarisse,  basuye ikigo gikorerwamo igenzura ry’ibinyabiziga, kugira ngo barusheho kumenya ingano y’ubwitabire bw’ibinyabiziga bigenzurwa mu myaka itatu (2022-2025) n’imbogamizi zaba zirimo. 

Basuye kandi igaraje "Junior Auto Clinic Ltd", basobanurirwa imikorere y’amagaraje n’imbogamizi agira. Uruzinduko rw’abasenateri rwasojwe no gusura ahantu hazwi ko hateza impanuka, mu murenge wa Kimonyi, mu gice cy’umuhanda Musanze – Rubavu mu ikorosi riri bigufi y’ahagenewe icyanya cy’inganda. Gusura aha hantu byari bigamije kureba niba kubera imiterere yaho no gusuzuma niba hakosorwa.