URUHARE RW'URUBYIRUKO MU KUMENYEKANISHA IBYIZA BY’I RWANDA RUFITE INZIRA NYINSHI
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze hatangijwe ku mugaragaro Ishami rya "IMAGE RWANDA" ku Rwego rw’Intara y'Amajyaruguru, igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYU Jeannine, wari kumwe n'Umuyobozi wa RDB mu Karere ka Musanze, Bwana UWINGERI Prosper.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana, hafi y'Iposita, ari naho bazakorera.





Mu ijambo rye, nyuma yo gusobanurirwa mu nshamake iby'uyu Mushinga no gutambagizwa ibice bigize aho bazakorera no kwerekwa amafoto atandukanye bagenda bafatira hirya no hino mu Gihugu yometswe ku nkuta imbere no hanze, Umuyobozi w'Akarere yabifurije ikaze, abashimira muri rusange icyerekezo bafashe cyo kwihuriza hamwe, by'umwihariko abo babiri bagize iki gitekerezo, bityo abasaba gukomera ku bumwe bwabo no kureba kure kugira ngo barusheho kubyaza umusaruro amahirwe abakikije bakesha Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu.
Yasoje yongera kubifuriza ikaze anabizeza ubufatanye ariko abibutsa ko kurangwa n'ubushishozi, ubunyangamugayo, kujya no kugisha inama aribyo bizabafasha gukomeza gufatanya n'abandi Banyarwanda mu gusigasira ibyagezweho no kubyubakiraho biteza imbere ubwabo, imiryango yabo n'Igihugu muri rusange bityo bigatuma barushaho kwigirira icyizere ubwabo no kukigirirwa n'abandi. Yagiye n’imnama ko bajya bashyira munsi ya buri foto agakuru gato kajyanye nayo kugira birusheho gutanga ubutumwa.

Ku bijyanye n’amavu n’amavuko yayo, IMAGE RWANDA ni Urubuga "Platform" rwashinzwe n'Abasore babiri, aribo ISHIMWE Innocent na HABIMANA Jean Luc, mu Mwaka wa 2017, bagamije kugaragaza Ishusho y'u Rwanda n'Amateka yarwo binyuze mu guhuza Urubyiruko rukora Ubugeni burimo gufata amafoto, amavidewo, ubukerarugendo, ... ibishimwe bikagurishwa. Mu Rwanda, Icyicaro cyayo kiba mu Mujyi wa Kigali, hafi ya Minisiteri y'Ubuzima. Kuri ubu, ikaba imaze kugira Urubyiruko rurenga 120 muri iyi gahunda, ndetse bamwe muri bo bakaba bari bitabiriye uyu muhango.