URUHARE RW'UMUTURAGE MU BIMUKORERWA NI INKINGI MWIKOREZI Y'ITERAMBERE RIRAMBYE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukuboza 2020, mu  Mirenge yose igize Akarere ka Musanze hatangiye igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo bizinjizwa mu Igenamigambi no mu Mihigo by'Akarere mu Mwaka w'Ingengo y'Imari wa 2021 -2022. Ku Rwego rw'Akarere, iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gashaki, mu Kagari ka Muharuro, mu Mudugudu wa Mucaca.

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine, wari kumwe n'Itsinda ryaturutse ku Rwego rw'Igihugu (Intumwa ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana RUTAYISIRE Alain/Imihigo Planning Specialist, Sosiyete Sivile na WASAC Ishami rya Musanze yari ihagarariye Miniteri y’Ibikorwaremezo).

Bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'uyu Murenge, Bwana ZIMUZIZI Jean Pierre, n’abaturage bari bishimiye uburyo Ubuyobozi Bwiza buri mu Gihugu budahwema guha agaciro umuturage no kumuha umwanya mu bimukorerwa, aho bagaragarizwa ibyo Leta ibateganyiriza ndetse n’icyo basabwa kugira ngo bishobore gushyirwa mu bikorwa hagamijwe inyungu rusange.

Muri iki gikorwa, nyuma yo kongera gusobanurira abaturage impamvu nyamukuru y’iyi gahunda, Abayobozi babahaye umwanya usesuye wo gutanga ibitekerezo, aho bagaragarije ko bishimiye cyane ko bimwe mu byifuzo bari batanze umwaka ushize byashyizwe mu bikorwa bityo bakaba bizeye badashidikanya ko n’uyu mwaka bazunguka byinshi. Mu byo bishimira byagezweho harimo kuba baraterewe amafi mu Kiyaga cya Ruhondo hakanaterwa ubwatsi ku nkengero zacyo, Amarerero bubakiwe, amafumbire bahawe, ….),  bityo bakaba bifuza ko  muri uyu mwaka by’umwihariko basanirwa imihanda ibahuza n’Umuhanda Munini wa Kaburimbo Musanze – Kigali, Ishuri ry’Imyuga, Icyumba Mpahabwenge n’ibindi.

Muri rusange, iri tsinda ryishimiye uburyo bakiriwe muri uyu Murenge,  ubwitabire bw'abaturage kandi mu ngeri zose, isuku babasanganye  n'uburyo bari mu ngamba mu gukumira no kurwanya COVID-19 n’ibitekerezo byubaka batanze babizeza ubufatanye no kubakorera ubuvugizi ku bibakoma mu nkokora  byagaragajwe na bamwe muri bo.

 Abaturage mu ngeri zitandukanye bahwe umwanya wo gutanga ibitekerezo