URUGENDOSHURI RW’ITSINDA RYA "EAST AFRICAN COMMUNITY" RUJYANYE NO KUREBA INTAMBWE IMAZE GUTERWA MUBUTUBUZI BW'IMBUTO Y'IBIRAYI MU KARERE KA MUSANZE
Ari kumwe n'Ingabo,Umuyobozi wa RAB/Sitasiyo ya Musanze, SPF-IKIGEGA n'Umugenzuzi w'Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, yakiriye Itsinda ry'Abashyitsi baturutse mu Bihugu Bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba “EAC: East African Community” uko ari bitandatu (Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzaniya na Sudani y’Epfo).Aba bashyitsi kandi bari bari kumwe n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uruhererekanye nyongeragaciro rw’igihingwa cy’ibirayi aribo CIP (International Potato Center) hamwe na GIZ.

Mu ruzinduko rwabo muri aka Karere, bari baje bayobowe na Bwana Daniel RWEBIGO, Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry'Imbuto muri RAB ku Rwego rw'Igihugu, impamvu nyamukuru y'uru ruzinduko rukaba rwari Urugendoshuri rujyanye no kureba ibimaze kugerwaho n’uburyo inzego za Leta zifatanya n’Urwego rw’Abikorera muguteza imbere Uruhererekane rw'Ubutubuzi bw'Imbuto y'Ibirayi, hagamijwe kurebera hamwe uko hashyirwaho uburyo buhamye buhuriweho bwo kongera umusaruro w’iki gihingwa mu bwiza no mu bwinshi mu karere k’ibihugu byo muburasirazuba bw’Afurika.
Nyuma yo guhabwa ishusho y’uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, abafatanyabikorwa bayirimo ndetse by’umwihariko n’uburyo Leta ikorana n’Abikorera, n’abahinzi muri rusange, basuye ahantu hatandukanye, bahereye ku Cyicaro cya RAB/Sitasiyo ya Musanze, iherereye mu Murenge wa Muhoza, bakaba basuye Laboratoire, basobanurirwa ibyiciro bitandukanye by’ubutubuzi bw’ingemwe, inzu bateramo ingemwe zimaze gukura/screen houses n’aho batwikira itaka bateramo izo ngemwe.







Bahavuye berekeza mu Murenge wa Busogo, aharimo kubakwa Green House ya SPF-IKIGEGA, ku bufatanye na MINAGRI n’Abafatanyabikorwa bayo.

Iki gikorwa cyakomereje mu Murenge wa Kinigi, basura imirima y’ibirayi iteye amabengeza ya HORECO (Horticulture in Reality Corporation Bottom of Form) ndetse na Green house ya HORIZON- SOPYRWA.


Muri rusange, bishimye intera ishimishije Akarere ka Musanze kagezeho mu butubuzi bw’imbuto muri rusange, n'ubufatanywe bugaragara hagati ya Leta n'Abaikorera by'umwihariko.