Urugendoshuri rw'Abanyeshuri b'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Nyakubahwa Nsengimana Claudien, ari kumwe n’Abagize Inama y’Umutekano itaguye y'Akarere, yakiriye itsinda ry'abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, bari mu rugendoshuri rugamije gusobanukirwa no gusura ibikorwa by'urwego rw'ubuhinzi. 

Mu ijambe rye, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nyakubahwa Nsengimana Claudien yahaye ikaze abanyeshuri bari mu rugendoshuri, abasobanurira ishusho rusanjye y’Akarere ka Musanze, asoza abifuriza kugira ibiganiro byiza, byungukira impande zombi. Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere Bwana Ngendahayo Jean yagaragaje uko urwego rw'ubuhinzi mu karere ka Musanze ruhagaze n’ingamba zihamye zo kuruteza imbere. 

Uru rugendo rw’aba banyeshuri rufite insanganyamatsiko igira iti: "Politiki y'iterambere ry'ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa n'iterambere", bakaba bari kurukorera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu. Nyuma yo kugaragarizwa ishusho y’ubuhinzi, Abanyeshuri bahawe umwanya wo gusobanuza, babaza ibibazo bitandukanye bigamije kurushaho gusobanukirwa n'urwego rw'ubuhinzi mu Karere ka Musanze. Aba banyeshuri kandi, bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Uwanyirigira Clarisse, basuye SPF Ikigega, ahatuburirwa imbuto z’ibirayi mu murenge wa Busogo. 

Nyuma yo kuganira n’abahinzi ku byiza n’imbogamizi babona muri gahunda yo guhuza ubutaka ndetse na gahunda ya Girinka, bakomereje mu murenge wa Kinigi. Muri uyu murenge basuye umutubuzi w’imbuto z’ibirayi Bwana Nzabarinda Isaac ukorera ubutubuzi bw’imbuto muri green house. Uruzinduko rw’itsinda ry'abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama rwasorejwe ku gusura umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, ahororerwa inkoko baganira n’abanyamuryango ba Koperative Ubumwe.