URUGENDOSHURI NGARUKAMWAKA RW’ISHURI RYA GISIRIKARI RYA NYAKINAMA MU KARERE KA MUISANZE

Kuwa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yakiriye Itsinda ry'Abasirikari bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, riyobowe na Lt Col JMV KAYIGAMBA, bari basuye aka Karere muri guhanda y’Urugendoshuri Ngarukamwaka risanzwe rikorera hirya no hino mu Gihugu, rujyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda zitandukanye za Leta zigamije iterambere ry'Igihugu no kuzamura imibereho y'abaturage.

Iki gikorwa cyabereye mu Cyumba cy’Inama cya CLASSIC LODGE mu Murenge wa Muko, mu Kagari ka Cyivugiza, Umudugudu wa Nyiramuko, aho bakorewe inshamake ku Karere ka Musanze nyuma bagahita bajya gusura Agakiriro Gashya kuzuye mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Bukinanyana, mu Mudugudu wa Bubandu. Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi w’Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage n’uw’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere.

Ku munsi wa kabiri, n’amatsiko menshi, basoreje uruzinduko rwabo muri wa Mudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, aho babifashijwemo n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Andrew MPUHWE RUCYAHANA, wari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinigi uyu Mudugudu wubatswemo.

Mu rwego rwo kurushaho kumva neza ubudasa bw’u Rwanda mu kwita ku muturage, batambagizwa bimwe mu bice bigize uyu Mudugudu, birimo amazu yatujwemo abaturage, ibiraro by'inkoko n’ubworozi buhakorerwa, Ishuri Ryisumbuye rya Kampanga ryavuguruwe rikanagurwa mu gihe wubakwaga, Ikigo Nderabuzima cya Kinigi n’Inzu Mberabyombi y'Akagari ka Kampanga ubarizwamo nawo wubatswe icyop gihe, ari nayo yabereyemo ibiganiro bagiranye n'Abaturage Bahabwa Inkunga y'Ingoboka (DS), Abakora Imirimo Yoroheje (PWE), Abakora Imirimo Ikomeye (PWC)  n'Abaperezida b'Ibibina bya “Mutuelle de Sante”.

Batashye bose interao n’inyikirizo ari imwe, by’umwihariko Abanyamahanga barimo baturutse mu Biguhu nka GHANA, MALAWI na KENYA, aho bagira, bati: “Uru rugendoshuri ni ingirakamaro cyane mu rwego rw’akazi no mu buzima busanzwe bwa buri munsi, uyu ni umushinga ukomeye cyane twigiyemo byinshi kuri twe ubwacu kandi tuzanasangiza abandi.”