Urubyiruko rusabwa kurangwa n’indangagaciro na kirazira byubaka igihugu
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien arasaba urubyiruko kwimakaza umuco wo guhanga udushya, kwitwara neza no kugira indangagaciro na kirazira byubahiriza umuco nyarwanda, bigafasha mu kubaka igihugu.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, wabereye ku rwego rw’Akarere ka Musanze mu murenge wa Busogo, kuri uyu wa 13 Kanama 2025. Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ubushobozi bw'urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye”.
Bwana NSENGIMANA Claudien yibukije urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’ibikorwa by'ubukorerabushake, guhanda udushya no kwitabira gahunda za Leta zitandukanye. Birazwi ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka. Aha ni ho umuyobozi w’Akarere yahereye asaba urubyiruko kwitabira kwinjira mu buyobozi kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira Igihugu.
Ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’Akarere bwagarutse ku gushima ibikorwa by’ubukorerabushake by’urubyiruko, by’umwihariko Umuganda wakozwe wo gufasha abatishoboye no kubashishikariza gukomeza kurangwa n'Umutima w'Urukundo baharanira gukomeza kugaragaza umusanzu wabo mu kugeza Igihugu ku Iterambere rirambye.
Uyu munsi wizihijwe mu gihe urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko. Umuyobozi w’Akarere yarusabye gukomeza kwitabira gahunda y'Urubyiruko mu biruhuko, gahunda urubyiruko rwigiramo Indangagaciro nziza zibafasha gusohoza neza inshingano zabo kuko aribo bayobozi beza b’ahazaza.
Kwizihiza uyu munsi hirya no hino mu mirenge byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, aho urubyiruko rwakoze ibikorwa bitandukanye by’umuganda, imikino n’imyidagaduro. Mu murenge wa Busogo, habumbwe amatafari 1350 azakoreshwa mu kubakira umuturage utishoboye, usanzwe ukodesherezwa na Leta.