Urubyiruko rurasabwa gukunda umurimo no kuwukora neza

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, kuri CPND de Fatima habereye Inteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Musanze, yitabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Komite Nyobozi y’Akarere ka Musanze, Inzego z’umutekano, Abagize Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Musanze, abikorera urubyiruko n’abandi bayobozi mu byiciro bitandukanye. Insanganyamatsiko igira iti: "Urubyiruko, umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere rirambye. Rubyiruko twiyubake twubaka n'Igihugu.”

Atanga ikaze, Umuhuzabikorwa w’y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Musanze Nicole Ituze yavuzeko inteko rusanjye ari inama nkuru ihuza urubyiruko ruyoboye urundi, hagamijwe kurebera hamwe aho ibikorwa by'urubyiruko bigeze, gusangira ibitekerezo byubaka, no gufatira hamwe imyanzuro iteza imbere urubyiruko. Yavuze kandi ko nta cyananira urubyiruko rufite intego, ko iyo ruhawe amahirwe ruyabyaza umusaruro. Yasabye urubyiruko kuba umusemburo w'impinduka aho batuye no mu rubyiruko bayoboye, no gukomeza kuba igisubizo cy'uyu munsi n'ejo hazaza.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yashimiye urubyiruko uruhare bagira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, abasaba kugira icyerekezo cy'ubuzima, kwigirira icyizere no kwirinda guhuzigurika mu byo bakora. Yasabye urubyiruko kurwanya ubusinzi, ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'izindi ngeso mbi zangiza ubuzima n'icyerekezo gifututse cy'umuntu, no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza.

Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yasabye abayobozi b'urubyiruko kurushaho gukurikirana urubyiruko bashinzwe mu rwego rwo kubarinda kwishora mu byaha. Yasabye urubyiruko gukunda umurimo no kuwukora neza, kwimakaza isuku no kwigisha bagenzi babo amateka y'igihugu hagamijwe kubimakazamo umuco wo gukunda igihugu. Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kwihangira imirimo, gukoresha neza amahirwe ahari no kugira ikinyabupfura ari byo bizafasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo no kugira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda rwiza.

Abitabiriye iyi nteko rusanjye y’urubyiruko bagejejweho ikiganiro cyibanze ku gukangurira urubyiruko gukunda umurimo no kubyaza umusaruro serivise zitangwa n’Ibigo by'Imari.