Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, muri gahunda y'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, urubyiruko ruri kumwe n’ Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Bwana Kayiranga Theobald, rwitabiriye urugendo rw'Ubumwe n'Ubudaheranwa rwatangiriye ku Kigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, rusorezwa ku Rwibutso rwa Cour d'Appel de Ruhengeri.
Kuri uru Rwibutso, urubyiruko rwasobanuriwe inzira y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, nyuma bahabwa ikiganiro ku Bumwe n'Ubudaheranwa cyatanzwe na Bwana Bizimungu Thierry, Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze.
Bwana Kayiranga Theobald yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa kandi bagaharanira gukora bagamije kubyongera, abasaba kugendera ku mahitamo y'abanyarwanda ariyo: ubumwe, gukora cyane no kubazwa inshingano.
Yabasabye kandi kwirinda uwabashuka agamije gusenya ubumwe bw'abanyarwanda, ahubwo bagaharanira gukora no guhuza imbaraga kugira ngo biteze imbere, bateze imbere n'Igihugu.
Umuhuzabikorwa wa Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze Bwana Bizimungu Thierry, yasabye urubyiruko kwirinda amagambo n'ibikorwa by'amacakubiri, kugira uruhare mu biganiro by'amahoro, ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa no mu bikorwa biteze imbere igihugu, kandi byimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.