Umwijima ntuzongera gutaha mu gihugu cyacu ukundi- Minisitiri Marizamunda
Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira ingabo zari iza FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame umugaba mukuru w'Ikirenga.
Mu muhango wo Kwibuka no kunamira Inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ziciwe mu cyahoze ari Ingoro y’Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri, Court d’Appel, n’Abatutsi bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yatanze ubutumwa bw’ihumure ko Jenoside yakorewe Abatututsi itazongera kubaho ukundi. Yagize ati: "Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muhumure kuko umucyo watashye mu gihugu cyacu, icuraburindi ryararangiye kandi umwijima ntuzongera gutaha mu gihugu cyacu ukundi."
Minisitiri Marizamunda yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi y'urwango yabibwe n'abakoloni agashimangirwa na Repubulika ya mbere ndetse n'iya kabiri yakanguriraga Abahutu kwanga Abatutsi no kubavutsa uburenganzira bw'ibanze, burimo kwiga, akazi n’ibindi. Kwibuka kandi ni umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bwaranze ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame umugaba mukuru w'Ikirenga, zivana u Rwanda mu icuraburindi zubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda. Yavuze ko kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo yayo, tugashyira hamwe imbaraga mu kubaka u Rwanda twifuza rubereye Abanyarwanda twese.
Minisitiri Marizamunda yasabye urubyiruko gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira ibyagezweho. Yagize ati: “Mwambarire kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka guhungabanya ubumwe bwacu aho cyaturuka hose n’ababa bakiri inyuma bose, muhahe ubwenge mwubake ubushobozi mushyire hamwe imbaraga musigasira ibyagezweho no kubaka u Rwanda twifuza.”
Urwibutso rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 800 biciwe mu cyahoze ari Court d’Appel ya Ruhengeri, barimo abari batuye mu cyahoze ari Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, bahazanywe babeshywa ko bahungishizwe ariko kuwa 15 Mata 1994, bakicwa n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR.