UMWIHERERO WABERAGA I RUBAVU W'ABAHURIYE KU NKINGI Y'UBUKUNGU MU KARERE WASOJWE UYU MUNSI.
Kuri uyu wa 26/09/2022, umwiherero w'iminsi itatu w'abahuriye ku Nkingi y'Ubukungu "Economic Cluster" ku Karere waberaga i Rubavu wasojwe uyu munsi. Witabiriwe n'Abayobozi n'abakozi mu Mashami akurikira: Imari, Ubuhinzi, Umutungo kamere no Kurengera ibidukikije, BDE, Ishami ry'Ubutaka, imiturire n'Ibikorwaremezo (OSC), Serivisi ishinzwe imitangire y'Amasoko ya Leta, Igenamigambi, Komite Ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'Imishinga y'Akarere, Umujyanama mu by'amategeko n'imirimo ya Noteri hamwe n'Abagenzuzi b'imari b'Akarere (Internal Auditors) bari kumwe na CSDM, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Umwiherero wabereye i Rubavu muri LA Corniche Hotel.
Muri uyu mwiherero baganiriye ku ngingo zitandukanye hanafatwa imyanzuro n'ingamba bizafasha guteza imbere Serivisi zitangwa zikarushaho kunoga, kwihuta kandi zigashingira ku buhanga n'ubunararibonye. Aha, haciwe akarongo k'ugukorera hamwe, kujya no kugisha inama aho bikenewe.
Haganiriwe ku ngingo zikurikira: Imikorere n’imikoranire, Imisoro n’amahooro, VUP Financial Services, Service delivery ( Service charter in OSC), Audit of Financial Services and Sustainable development.
Muri rusange hafashwe imyanzuro 18 igomba guhita itangira gushyirwa mu bikorwa. Imwe muri iyo myanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero ni iyi ikurikira:
➡️ Gukorera hamwe mu kongera imisoro n'amahooro no gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa b'Akarere mu kwakira imisoro n'amahooro by'Akarere. Iyi mikoranire izajyana n'ubugenzuzi buhoraho hamwe no guhanahana amakuru aho biri ngombwa.
➡️ Gushyira mu bikorwa inama zatanzwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta n'iz'abagenzuzi b'imari b'imbere mu Karere umwaka wa 2020/2021 bitarenze kuwa 31/10/2022.
➡️ Gukurikirana birushijeho ibijyanye n'Inkingi ya VUP/FS hanozwa raporo zose zisabwa, gutanga inguzanyo uko byagenwe hamwe no gukurikirana uko inguzanyo za VUP/FS zishyurwa.
➡️ OSC: kurushaho gutanga Serivisi nziza kandi zihuta mu birebana n'ibyangombwa by'ubutaka, impushya zo kubaka,... Gushyiraho uburyo bufasha abafite ibyo bahuriyeho Gukorera mu cyumba kimwe. Aho biri ngombwa hazashyirwaho abakozi bunganira bakorera ku masezerano y'igihe gito.
➡️ Kwirinda gushora Akarere mu manza zitari ngombwa. Ni ngombwa gukorana bya hafi n'umujyanama mu by'amategeko w'Akarere ibyemezo byose bifatawav bikazajya bishingira ku nama zuje ubushishozi bushingiye ku mategeko...
➡️ Imikoranire hagati ya SERIVISI zose ni ngombwa ku bijyanye no gutegura, gutanga Amasoko, gusinya amasezerano no gukurikirana ko ibiyakubiyemo byubahirizwa...
➡️ Kugira ishyaka n'imbaduko mu kazi kose hahangwa ibishya bifasha mu iterambere ry'ubukungu n'Akarere, guhanahana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga (internet, E-mails,...) kandi bigakorwa kinyamwuga harimo kumenyesha abo bireba no gutanga ibyitegererezo "feedback" byihuse aho biri ngombwa.
➡️ Gukorana bya hafi kdi mu buryo buzira amakemwa n'abafatanyabikorwa bose bafite ibikorwa biteza imbere ubukungu n'ishoramari mu Karere.
➡️ Kurangwa n'umuco wo gukorera hamwe bizira kwiganda mu kazi ka buri munsi (Teamwork & Collegiality spirit).
Abitabiriye umwiherero barawishimiye cyane kandi biyemeje kuzashyira mu bikorwa imyanzuro yose yawufatiwemo.
Kamanzi Jean Bosco
Ag PRMCO