Umuyobozi w'Akarere yitabiriye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Kaguhu/ Kinigi

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien, ari kumwe n'Uhagarariye REG mu Karere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, yayoboye Inteko y'Abaturage yabereye mu Kagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi. 

Muri iyi Nteko y'Abaturage, Umuyobozi w'Akarere Bwana NSENGIMANA Claudien yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gufasha Umurenge kwesa imihigo, aho umwaka wa 2024-2025 warangiye Umurenge uri ku mwanya wa kabiri mu Karere ka Musanze. 

Bwana NSENGIMANA yasabye abaturage gukomeza kwitabira gahunda za leta zitandukanye. Mu byo Umuyobozi w’Akarere yakanguriye abaturage harimo kwitegura itangira ry'amashuri, Kwitabira ubuhinzi kugira ngo bihaze mu biribwa kandi basagurire n’amasoko.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje asaba abaturage kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n'inzoga z'inkorano, kurwanya amakimbirane mu miryango, kwandikisha ubutaka butanditse kuri ba nyirabwo no kwimakaza umuco w’isuku.

Mu rwego rwo guharanira imibereho myiza, Bwana NSENGIMANA Claudien yasabye abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza no gukomeza kwitabira gahunda ya EjoHeza, bazirikana gahunda nziza ya  "Yongere Ni Ayawe".

Iyi nteko yabereye mu Kagari ka Kiguhu yitabiriwe n’umuyobozi wa REG mu Karere ka Musanze, wasabye abaturage kuba maso no kwirinda abiyitirira uru rwego bashaka indonke mu baturage. Yagaragarije abaturage serivisi bishyura n’izitangirwa Ubuntu, abasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku mukozi uri kubishyuza serivisi bahererwa Ubuntu cyangwa ubishyuza igiciro kirenze icyagenwe kugira ngo akurikiranwe kuko aba akoze ibinyuranije n’amategeko.