UMUYOBOZI W'AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY'UBUKUNGU YAKIRIYE ABAYOBOZI MU ITORERO SALVATION ARMY CHURCH MU RWANDA
Kuri uyu wa kane tariki ya 25/08/2022, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana MPUHWE RUCYAHANA Andrew, yakiriye Umuyobozi muri Salvation Army Church ku rwego rw'Igihugu NSENGIMANA François Head Of Development Office ari kumwe n'uyihagarariye mu Karere ka Musanze Pastor Kapiteni RUSHINGABIGWI Védaste n'abazayobora Umushinga mushya bifuza gukorera mu Karere ka Musanze "Muko Agriculture & Food Security Project." IRYUMUGABE Benjamin Project Manager & SHYAKA Richard/Field Officer. Bazakorana n'ingo zigera kuri 500.

Yabashimiye ku mikoranire hahati y'Itorero ryabo n'Akarere ka Musanze. By'umwihariko yabasabye kuzafasha izo ngo mu iterambere ry'ubukungu n'iry'imibereho myiza y'izo ngo n'abazigize. Yabasabye ko aho bishoboka bazanafasha mu buhinzi bw'imboga, guteza imbere ubuhinzi bw'urutoki,... Yasoje abashimira anabizeza ubufatanye mu Mishinga yose bateganya kuzakorera mu Karere ka Musanze. Yabasabye kandi bemera kuzagira uruhare mu gikorwa cy' imurikabikorwa "Open Day" giteganyijwe kuwa 30/08/2022 - 01/09/2022.
Hari kandi Umuyobozi w'Ishami ry'ubuhinzi n'umutungo kamere & JADF
KAMANZI Jean Bosco
Ag PRMCO