UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUSANZE YIFATANYIJE N’AKAGARI KA NINDA MU NTEKO Y’ABATURAGE
Ari kumwe n’Umuyobozi w’Umusigire wa Polisi y’u Rwanda mu Karere, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yitabiriye Inteko y'Abaturage yateraniye mu Mudugudu wa Kabara, mu Kagari ka Ninda, mu Murenge wa Nyange.

Guhurira muri iyi Nteko, ukaba wabaye n'umwanya mwiza wo kubereka ku mugaragaro Umunyamabanga Nshingwabikorwa Mushya w'uyu Murenge, Bwana NDAYAMBAJE KALIMA Augustin.

Bwana NDAYAMBAJE KALIMA Augustin asuhuza abaturage
Mu mpanuro yabahaye agitangiza ikigsaniro bagiranye, yagize, ati: “Inteko y'Abaturage si inama, ni umwanya wagenewe abaturage, aho bicara hamwe n’Abayobozi babo, bakaganira ku bibazo bibugarije ndetse bakanafatanyiriza hamwe mu gushyiraho ingamba ziganisha ku bisubizo birambye,"ingingo yagarutsweho na Polisi na we mu ijambo rye.

Nyuma y'ibi, hakomeje ya gahunda yo kwakira ibitekerezo bizashyirwa mu Igenamigambi n'Ingengo y'Imari y’Akarere y'Umwaka Utaha wa 2022/2023 ndetse no kwakira no gukemurea ibibazo by’abaturage, byaba iby’abantu ku giti cyabo, n’ibya rusange.
Mu byifuzo rusange byazashingirwaho mu igenamigambi, nyuma yo gushimira ibikorwa bitandukanye bagenda bagezwaho na Leta y’u Rwanda, hagaragajwe ikibazo cy’umuhanda uva kuri Kaburimbo muri Santere ya Kinigi uza muri aka Kagari wari wakozwe muri Gahunda ya VUP hakoreshejwe wmwboko ukwiriye gukorwa neza hifashishijwe imashini kugira ngo urusheho kuba nyabagendwa n’umuriro w’amashanyarazi.
Ku bijyanye n’ibibazo byabajijwe, hakiriwe abaturage bafitanye ikibazo na SCCO ya NYANGE kijyanye n’amafaranga y’ubudehe yabo yabikijwemo ariko bajya kuyabikuza bakababwira ko yabikujwe kandi nyamara bo mu Gatabo kabo bigaragara ko bitigeze bikorwa. Iki kibazo bizejwe ko gishyikirizwa RIB ikabikurikirana. Hagaragaye kandi ikibazo cy’umuturage utishoboye uba mu nzu ishaje, hemezwa ko azubakirwa binyuze mu muganda w’abaturage akanahabwa isakaro.

Aha, aba Bayobozi bakaba bahurije ku kubashimira uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage muri rusange ariko by’umwihariko muri uru rugamba Isi ndetse n’Igihugu cyacu, ikomeje guhanganamo n’Icyorezo cya COVID-19.
Ku rundi ruhande ariko, abaturage bizejwe ubufatanye ariko bahamagarirwa gukomeza guhuriza hamwe imbaraga mu buzima bwabo bwa buri munsi no kongera imbaraga mu gutanga amakuru, kandi ku gihe, ku kintu icyo aricyo cyse cyashaka gusubiza inyuma intera imaze guterwa, kurwanya umwanda, igwingira mu bana, amakimbirane yo mu ngo, guta ishuri, ubujura, ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, gukubita no gukomeretse, ubushoreke, inda zikomeje guterwa abangavu n’ibindi.
Abari aho, bakaba basusurukijwe n'Itorero mu mbyino zijyanye na gahunda za Leta, zisingiza ibyiza by'Imiyoborere iri mu Gihugu.

