UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE YIFATANYIJE N'ABAKORERA MU ISOKO RYA GOICO KWIBUKA KU NSHURO YA 28 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994.
Kuwa 8 Kamena 2022, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Musanze, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier yifatanyije n' Abakorera mu Isoko rya GOICO Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari n'Abayobozi mu nzego zitandukanye, ES w'Umurenge wa Muhoza, Abahagarariye IBUKA, Uhagarariye Amadini n'Abakorera muri GOICO mu ngeri zitandukanye.


Kwibuka byabanjirijwe n'Isengesho. Hafashwe umunota wo Kwibuka, gucana Urumuli rw'icyizere no gukurikira Ikiganiro TWAHISEMO KUBA UMWE, TWIBUKE TWIYUBAKA cyatanzwe na Pastor MATABARO MPORANA Jonas.

Mu butumwa bwatanzwe harimo n'ikiganiro, Abakorera muri GOICO bashimiwe uko bateguye Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasabwa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya amacakubiri n'ivangura kurwanya akarengane no guharanira ubumwe bw'abanyarwanda mu byo bakora byose. Hanenzwe Abacuruzi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hanashimwa Abacuruzi bagize uruhare mu bikorwa byo guhagarika Jenoside. Bibukijwe uruhare rwabo mu kubaka Igihugu basabwa gukora cyane mu rwego rwo gukomeza KWIBUKA KANDI TWIYUBAKA.
By'umwihariko Mayor yasabye urubyiruko kwima amatwi abashobora kubayobya bahakana cyangwa bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Yabasabye kuzajya babavuguruza. Igikorwa cyasojwe no kunamira Abashyinguye mu Rwibutso hashyirwa indabo zari zateguwe.





Habayeho no kuremera Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye batatu bahabwa ubufasha buzabunganira mu gushyira mu bikorwa umushinga w'ubucuruzi buciriritse. Buri wese yagenewe inkunga y'F 250,000 y'u Rwanda.
