Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasuye Agakiriro ka Gatovu
Uyu munsi, tariki ya 18 Gicurasi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Bwana Nsengimana Claudien, yasuye Agakiriro ka Gatovu aho yakoranye n’abaturage bibumbiye mu matsinda atandukanye akorera muri ako gakiriro.
Muri urwo ruzinduko, yasuye ibikorwa bitandukanye birimo ububaji, gusudira, ubudozi, ubukorikori no gukora amasabune.
Abagize ayo matsinda, baterwa inkunga na World Connect Rwanda, bamugaragarije ibikorwa bakora n’uruhare bifite mu kwiteza imbere, banamugezaho imbogamizi bagihura na zo mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro no guteza imbere ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye umuhate wabo anabasaba kurangwa n’isuku haba aho bakorera ndetse no ku mubiri, ashimangira ko isuku ari imwe mu nkingi z’iterambere. Yabakanguriye kandi kunoza ibyo bakora no gukomeza kongera ireme ry’ibicuruzwa byabo kugira ngo barusheho kubona amasoko no kwiteza imbere.