UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE YAKIRIYE ABATURAGE BAFITE IBIBAZO BITAKEMUKIYE KU RWEGO RW'UMURENGE
Muri gahunda yo gufasha abaturage kwiteza, harimo no gufatanya nabo gukemura ibibazo bishobora kubakoma mu nkokora.
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yabyutse yakira kandi akomeje kwakira abaturage bafite ibibazo bitandukanye bitakemukiye ku Rwego rw'Umurenge kubera impamvu zitandukanye.
Iki gikorwa cyabereye ku Biro by'Akarere, mu Cyumba cy'Inama, nk'uko bisanzwe bikorwa buri wa Kabiri muri aka Karere.



Hashingiwe ku mwiharuiko w'ibibazo bikunda kwakirwa, muri iyi gahunda, Umuyobozi w'Akarere yari kumwe n'Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Musanze, Bwana MUHIRWA Vincent, Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rya OSC ndetse n'uw'Ishami ry'Imiyoborere Myiza, wari kumwe n'Umukozi ukurikirana iyi gahunda muri iri Shami.
Mu rwego rwo gushihsikariza abaturage kandi wa muco wo kugira uruhare mu bibakorerwa no kwihesha agaciro binyuze mu gushakira hamwe ibisubiuzo ku bibazo bihari, byaba iby'abantu ku giti cyabo ndetse n'ibya rusange, aba baturage nabo bagiye basabwa gukurikirana ubushishozi ibibazo bya bagenzi babo no kubitangaho ibitekerezo mu mikemurire yabyo no mu kubiha umurongo bafatanyije n'izi Nzego.