UMUYOBOZI W’AKARERE KA MUSANZE BWANA RAMULI JANVIER YAKIRIYE ITSINDA RY’ABASHYITSI BATURUTSE MURI TOGO BAJE MU RUGENDOSHULI MU KARERE KA MUSANZE

Kuri uyu munsi tariki 3 Gashyantare 2023, umuyobozi w'Akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier yakiriye itsinda ry'aba enjennyeri mu by'ubutaka ryaturutse muri Togo  rihagarariwe na   Eggy Sossou ryari rije gusura Akarere ka Musanze mu rwego rwo kuganira no gusangira ubumenyi mu bijyanye n'imikorere ya serivisi z''ubutaka mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Musanze  bijyanye na gahunda y'amavugurura n’imicungire y'ubutaka.  Itsinda ry'abakozi b'akarere barimo  NGENDAHAYO Jean; Dir of Agriculture and Natural Resourse,  HARERIMANA Ignance; IT and MIS( Management and Information System),  Sebasore Javan; Dir of  One Stop Center  basobanuriye iryo tsinda uburyo bw'ikoranabuhanga leta y'u Rwanda yashyizeho mu kugenga no gutanga serivisi zose zijyanye n'ubutaka.

Nyuma y'ibiganiro bagiranye ubuyobozi bw’Akarere bwageneye iri tsinda impano mu rwego rwo kubagaragariza ko babishimiye . itsinda ry'abashyitsi  riherekejwe n'umuyobozi w'Akarere, Team y'abakozi b'akarere bakora muri serivisi y'ubutaka, basuye ikigo cya INES Ruhengeri mu rwego rwo kureba imyigire n'uruhare rwabo mu kwigisha ibijyanye na Land Management and Administration.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze kandi arikumwe n'itsinda ryaturutse muri Togo basuye Mega Aeroponic Green House yitwa SEED POTATO FUND JOINT VENTURES iherereye mu murenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero; ahari imirima ya kijyambere ibibwamo imbuto zitandukanye z'ibirayi kandi z'indobanure. Umukozi wa SPF; Product Manager and Aeroponic Specialist Bwana Evariste NSABIMANA yasobanuriye Iryo tsinda inzira( procedure) yo kubiba ingemwe z'ibirayi , bakazifumbira mu buryo bwa kijyambere kugeza zikuze ku rwego rwo guterwa mu mirima isanzwe.

Umuyobozi w'akarere arikumwe n'itsinda ry'abashyitsi banasuye koperative y'abahinzi b’ibigori TWONGERE UMUSARURO MUKINGA igizwe na Zone 5 ihagarariwe na MANIRAGABA Theoneste, bakaba bakorera kuri hegitare 71.6. Basobanurira umuyobozi w’Akarere ndetse n’itsinda ry’abashyitsi, bavuzeko  bahinga ibigori kuri Saison A, ibishyimbo kuri saison B, n'imboga muri Saison C. Banasobanuyeko Koperative yabo  igizwe n'abanyamuryango 1229  kandi muri bo hakabamo  abagore 629 .

Umwe mu banyamuryango b’iyo koperative  NYIRAKABANZA Paulina yavuzeko kimwe n’abandi bagore bakorana by'umwahiro bashimira leta yabazaniye gahunda yo gukorera hamwe mu makoperative no guhuza ubutaka kuko bisigaye bibazanira umusaruro mwinshi kurusha mbere bagikorera mu kajagari. Yanongeyeho ko mbere igishanga cya Mukinga cyajyaga cyuzuramo amazi ariko leta yabashakiye abaterankunga batunganya icyo gishanga none bahabyaza umusaruro mu buhinzi. Paulina avugako Ku iyo ibigori byeze biborohera kubona isoko byihuse ryabyo  kandi kugiciro cyiza bityo akabasha kubona amamafaranga yo kurihira abana be ishuli ndetse n'ayo kwifashisha mu rugo rwe.  Si ibyo gusa kandi, avugako ari umuhamya w’ibyibyiza ishyirahamwe ryabo ryamugejejeho kuko yanabashije gufasha umwana we kwiga kugeza asoje Kaminuza ikaba intambwe nziza yateye kandi akaba ibyo byose abikesha koperative  yabo abereye umunyamuryango ndetse na leta y’imiyoborere myiza idahwema kubatera inkunga mu mishinga yabo igamije iterambere. Mubyo bashimira leta harimo Imashini yabahaye yo kuhira imyaka mu gihe hari izuba ryinshi ntamvura igwa, ikindi bakanayishimira kuba yarabahaye ihunikiro ry'ibigori. Abagize koperative  bizeyeko ejo habo ari heza bashingiye ku bufasha n'inyunganizi mu nyongeramusaruro leta ibaha , amahugurwa mu by’ubuhinzi, ifumbire ndetse no kuborohereza kubona amasoko;bityo bakaba  bahamyako bazagera ku iterambere bifuza ndetse bakanateza imbere igihugu cyabo.

Mu gusoza urugendo shuli rwabo, itsinda rya togo ryashimiye cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze  ;aba diregiteri bakorera mu karere n'abandi bayobozi babanye nabo mu ruzinduko rwabo  kuba babatembereje bakanabereka intambwe bagezeho mu nzego zinyuranye z'ibyiciro basuye  haba mu bijyanye n'ubutaka, ubuhinzi , uburezi, umutekano by'umwihariko ndetse no mu miyoborere myiza. Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana Ramuli Janvier yashimiye cyane iryo tsinda kuba basuye ibikorwa bitandukanye by’akarere ndetse anabashishikariza kuzagaruka gusura ibyiza nyaburanga biri mu karere ka Musanze birimo , pariki y’ibirunga, Ingagi, amahoteli ndetse n’ibindi bikorwa bikurura ba mukerarugendo.