UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE, ATI: "NK'AKARERE K'UBUKERARUGENDO, GUTEZA IMBERE IGIFARANSA NI INYUNGANIZI IKOMEYE’’

Hari kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022, ubwo yari mu Muhango wo Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka w'Ururimi rw'Igifaransa, wabereye mu Ishuri rya "ECOLE BILINGUE PEPINIERE MOLIERE ET SHAKESPEARE", ku Rwego rw'Akarere, riherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana.

Uyu muhango wari witabiriwe n'abana bo muri iri Shuri (Nursery and Primary), ababyeyi   n'abarezi babo, bamwe mu Barimu b'Abakorerabushake bo muri OIF bakorera mu Turere dutandukanye n'abanyeshuri bo mu Ishuri Ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Musanze, ryagize amahirwe yo koherezwamo umwe muri abo Bakorerabushake.

Abana bose bishimye, amabendera yabo yose hejuru

Uhagarariye Uwashinze Ishuri ashimira abitabiriye, abizeza umusaruro uzagira akamaro imbere mu Gihugu ndetse no hanze yacyo

Ni umuhango waranzwe n'indirimbo, imivugo, udukino tugufi by'abana n'impanuro z'abatanze ubutumwa bwahurizaga ku kamaro k'ubu bufatanye bw'Ibihugu muri rusange no gushimira Abashinze iri Shuri Ryigenga nka bamwe mu Bafatanyabikorwa.

Bamwe mu Banyeyi baharerera bitegereza ibikorwa by'abana babo

Abanyeshuri mu bihangano bitandukanye bihamya intera bamaze kugeraho mu mikoreshereze y'uru Rurimi n'akamaro kabyo

Salifou SAGARA: Umurezi w'Umukorerabushake wigisha Igifaransa muri "Ecole des Sciences de Musanze", ukomoka mu Gihugu cya Mali

Umuyobozi w'Akarere atanga impanuro zishimira abagize igitekerezo cyo gushinga ishuri n'ababyeyi bahajyanye abana, anagaruka by'umwihariko ku ruhare rw'uyu Muryango w'Ibihugu Bivuga Igifaransa mu mibereho ya buri munsi

Ubu, uretse aho kuri iri Shuri wizihirijwe, mu rwego rwo kwifatanya n'ibindi Bihugu mu kumenyekanisha uyu munsi, hirya no hino mu Karere, by'umwihariko ku Marembo y’Umujyi, ku Biro by'Umurenge wa Muhoza no ku Karere hakaba hari Amabendera y'uyu Muryango.