UMUYOBOZI W'AKARERE BWANA RAMULI Janvier ARASABA ABAFITE MU NSHINGANO UBUKANGURAMBAGA KU BWISUNGANE MU KWIVUZA KURUSHAHO GUKORERA HAMWE BAKONGERA UBWITABIRE BW'ABANYAMURYANGO

Kuri uyu wa 4 tariki ya 22/09/2022, Umuyobozi w'Akarere Bwana RAMULI Janvier ari kumwe n'Umuyobozi wa RSSB_Rwanda - Musanze Bwana NSHIMIYIMANA Jean Robert, bagiranye inama yabahuje n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari n'Imirenge, Abakozi ba RSSB ku Bigonderabuzima byo mu Karere ka Musanze n'abakozi ku Karere mu Ishami ry'ubuzima.

Baganiriye ku ngamba zo kongera ubwitabire bw'Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Sante) muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023. Umuyobozi w'Akarere yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho gukorera hamwe mu rwego rwo kongera ubwitabire bw'Abanyamuryango b'Ubwisungane mu Kwivuza banoza amakuru ku byiciro by'Ubudehe (abimutse batakibarizwa muri Musanze, abapfuye, abashyingiwe,...) hamwe no gufasha mu kwegera abishyuye ibice kurangiza kwishyura kugira ngo bifashe Akarere kuza mu myanya y'imbere. 

Kugeza kuwa 22/09/2022, Akarere ka Musanze kari kageze ku ijanisha rya 83% by'abamaze kwitabira Ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2022/2023. Ku rwego rw'Igihugu Akarere ka Musanze kari ku mwanya wa 25. Imwe mu myanzuro yafashwe nuko bitarenze ukwezi k'Ukwakira 2022 Akarere kagomba kuba kageze nibura kuri 95%.

 

Kamanzi Jean Bosco

Ag PRMCO