UMUYOBOZI W'AKARERE KA MUSANZE AKOMEJE GUSURA IMIRENGE IGIZE AKA AKARERE
Muri gahunda ye yo gusura Imirenge igize Akarere, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza 2021, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Bwana RAMULI Janvier, yasuye abaturage b'Imirenge ya Busogo na Gataraga.

Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Sitade ya UR- CAVM, aho cyari cyahuje abagize Inzego Zatowe kuva ku Midugu kugera ku Mirenge, Abikorera, Amadini n'Amatorero ndetse n'abandi bavuga rikumvikana.
Muri uru ruzinduko kandi, abitabiriye baganiriye ku ngingo zityandukanye zirimo Ubukangurambaga bw'Iminsi 16 Yahariwe Kurwanya Ihohoterwa Rishingiye ku Gitsina, Igwingira ry'Abana, Isuku n'Isukura, Icyumweru cyo Kurwanya Ruswa n'Akarengane, Icyumweru cy'Ubukorerabushake no Kubungabunga Umutekano cyane cyane muri iki gihe twegereza Iminsi Mikuru Isoza n'Itangira Umwaka.
Nyuma y'impanuro bahawe n'Umuyobozi, no kungurana ibitekerezo ku bitekerezo n'ibyifuzo byari byatanzwe n'abaturage, abitabiriye iyi gahunda batahanye umukoro rusange wo kubungabunga umutekano w'abantu n'ibyabo, kurwanya igwingira ry'aban, kurwanya umwanda ku mubiri, aho dutuye n'aho dukorera, kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose no gukumira amakimbirane mu miryango, Kurwanya Ruswa n'Akarengane, Kubaka Umuco w'Ubutwari bushingiye ku Bwitange n'Ubukorerabushake, gusubiza abana bose bari mu kigero cyo kwiga ku ishuri no gukaza Ingamba zo Kwirinda COVID-19.