UMUYOBOZI MUKURU WA “WASAC” ARASHIMA INTERA IMAZE GUTERWA MU GUKWIRAKWIZA AMAZI MU KARERE KA MUSANZE
Hagamijwe gukurikirana ibikorwa bijyanye n’ikwirakwizwa ry’amazi mu Karere ka Musanze (“Design, Rehabilitation, Upgrading and Extension of Water Supply Network in 6 Satellite Cities and their Peri- Urban Areas (Design and Build) Lot 3: Musanze) , kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura “ WASAC”, yasuye aka Karere. Yakiriwe n'itsinda riyobowe n'Umuyobozi w'Akarere, Madamu NUWUMUREMYI Jeannine.
Uru ruzinduko rwabimburiwe n'ikiganiro bagiranye na “SINOHYDRO”, Kompanyi yatsindiye isoko ryo gushyira mu bikorwa uyu mushinga, cyabereye ku Cyicaro cyayo giherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Muhe, harebwa ibimaze gukorwa, ibikiri mu nzira n’imbogamizi zirimo.
Nyuma y’ibi, amatsinda yombi yagiye gusura isoko ya Rubindi n’uruganda rutunganya amazi yayo rwa Mutobo ho mu Murenge wa Gataraga, mu Kagari ka Rubindi, mu Mudugudu wa Kabaya, ahari ibigega 2 bifite meterokibe ibihumbi bitatu (3000m3), ni ukuvuga 1500 kuri buri kigega, ndetse n’ikigega cya Nyamagumba cya meterokibe ibihumbi bibiri (2000 m3) giherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Kigombe, mu Mudugudu wa Nyamagumba.
Muri uyu mushinga, muri aka Karere harimo kubakwa imiyoboro mishya ikwirakwiza amazi aturuka muri ruriya Ruganda rwa Mutobo ariyo Mutobo – Nyamagumba, Mutobo – Cyuve, Cyuve – Gasanze na Mutobo – Singita yunganira imiyoboro itatu yari isanzweho, Mutobo Ville (mu Mujyi wa Musanze), Mutobo Basse (Musanze – Burera) na Mutobo Haute (Musanze – Kinigi – Nyange). Uretse iyi miyoboro mishya irimo kubakwa harimo no gusanwa imiyoboro 2 mu Gice cy’Icyaro ariyo Ruziku mu Mirenge ya Muko na Nkotsi na Gakangaga – Minindi ho mu Mirenge ya Gashaki, Remera na Rwaza hakaba harimo gusanwa amavomo yangiritse hirya no hino mu Mirenge.
Umushyitsi yatashye ashima cyane intera imaze guterwa, bityo aboneraho gusaba Akarere n’anafatanyabikorwa muri iyi gahunda kurushaho kongeramo imbaraga no kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru kugira ngo ibibazo by’amazi bishobore kubonerwa umuti urambye kandi mu gihe gikwiye kubera ko nta mazi ntabuzima bwashoboka.



Mu nama: Ku Cyicaro cya SINOHYDRO


Ku Isoko ya Rubindi

Ku Ruganda rwa Mutobo

Ku Kigega cya Nyamagumba