UMUYOBOZI MUKURU WA RDB ARASHIMA BYIMAZEYO IBIGWI BY’ABAGANGA B’INGAGI
Nyuma y’imyaka myinsi bari bamaze bakorera mu bukode, kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2022, mu Karere ka Musanze habereye Umuhango wo Gutaha ku Mugaragaro Inyubako y'Abaganga b'Ingagi “Gorilla Doctors” mu Rwanda. (MGVP: Mountain Gorilla Veterinary Project Regional HQ).


Iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Ruhengeri, mu Mudugudu wa Byimana, inyuma ya Gorilla Hotel, ikaba igizwe n’ibice bitandukanye birimo aho bakirira ababagana, ari naho usanga ikarita y’aho bakorera, amazina y’abo Baganga n’amafoto yabo, farumasi, labo, aho bashyira amafirigo babikamo ibizikorerwa ibizamini, igikoni, aho bacumbikira abashyitsi, ubusitani bwiza, … . Ikindi ni uko, mu gihe kingana n'ukwezi kumwe gusa bari bube bujuje Labo igezweho, nayo irimo kuzamurwa muri icyo kibanza.




Muri uyu muhango, byari ibyishimo gusa n’ubusabane ku bari bitabiriye barimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB, Madamu Clare AKAMANZI, wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana, Andrew MPUHWE RUCYAHANA, watanze ikaze, Abagize Inama y'Ubutegetsi ya Mountain Gorillas Veterinary Project, Abaterankunga n'Inshuti zabo, bari bamaze iminsi basura ingagi.



Uyu Muryango w'Abanyamerika watangiye gukorera mu Rwanda mu 1986, ubu ukaba waraguye imbago usigaye unakorera muri Gihugu cya Ugandandetse no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’ahaboneka Ingagi zo mu Misozi Miremire, Icyicaro cyabo bose kikaba mu Rwanda, iyi nyubako nyine yatashywe uyu munsi, kikaba gikuriwe na Dr. NZIZA KAYUMBA Julias, ukorana na bagenzi be 4. Icyicaro Gikuru kiba muri Amerika/ California UC Devis. Ubwo uyu Muryango watangiraga hakaba hari Ingagi 250 gusa, ubu zimaze kurenga 1000 kubera uburyo zigenda zitabwaho umunsi ku wundi.

Dr. NZIZA KAYUMBA Julias yerekana bagenzi be bo mu Rwanda
Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yashimiye byimazeyo aba Baganga, nk'Abafatanyabikorwa ba RDB b'Imena, mu Gashami kayo Gashinzwe Kurengera Ubuzima bw'Ingagi, aho bazivura ariko bakanakora ubuvugizi mu guhamagarira abantu kuzisura.


By’umwihariko, yabashimiye iyi ntambwe yindi ihatse byinmshi yo kugira aho bakorera habo, aho yagize, ati|: “Nta gisa no kugira iwawe!”
Tubamenyeshe ko ubusanzwe bakoreraga nanone muri uyu Mudugudu wavuzwe haruguru, bakodesha, hafi y'aho bita kwa Musenyeri.