UMUSANZU WIHARIYE W'ABAKOZI B'AKARERE KA MUSANZE MU GUKEMURA IKIBAZO CY'AMACUMBI
Mu rwego rwo kurushaho gushimangira wa Murage w'Abanyarwanda wo kwishakamo ibisubizo hagamijwe inyungu rusange, Abakozi b'Akarere ka Musanze, kuva ku Kagari kugeza ku Karere, bishatsemo ubushobozi bwo kubakira umuntu umwe mu baturage batishoboye batagira amacumbi.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, mu Murenge wa Cyuve, mu Kagari ka Bukinanyana, mu Mudugudu wa Mwirongi, hubakirwa umukecuru witwa KANTAMATI Valentine.
Cyitabiriwe n'Itsinda ry'Abakozi bahagarariye abandi, barangajwe imbere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana BAGIRISHYA Pierre Claver, bafatanyije n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Bwana BISENGIMANA Janvier, n'itsinda bari kumwe, wabashimiye kuba baje kubatera ingabo mu bitugu muri uru rugamba.
Mu butumwa yatanze, n'Umushyitsi Mukuru yibukije abari aho ko ibi ari imbuto z'Imiyoborere Myiza, abatangariza ko biteganijwe ko iyi nzu izuzura bitarenze ukwezi gutaha kwa Kamena 2021 itwaye miriyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3,000,000RWF), kuri ubu hakaba harabaye hatanzwe miriyoni imwe n'ibihumbi magana atandatu na mirongo icyenda (1,690,000RWF).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere abimburira Abakozi (ahereza icyondo abafundi)



Uko igikorwa cyari cyifashe muri rusange