Umurenge Kagame Cup: Imirenge izakina umukino wa nyuma yamenyekanye
Imirenge ya Busogo na Kimonyi mu cyiciro cy’Abahungu yamaze gukatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’irushanwa Umurenge Kagame Cup ku rwego rw’Akarere, mu gihe mu cyiciro cy'abagore, hazamutse Gataraga na Remera. Ni mu mikino yabaye kuri iki cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, kuri Stade Ubworoherane no ku kibiga kizwi nko kwa Tony.
Iyi mikino yitabiriwe ku bwinshi, by’umwihariko uwahuje Remera na Kimonyi ifite agahigo ko kugera ku mukino wa nyuma ku rwego rw’igihugu kuko wabigezeho inshuro eshatu wikurikiranya.